Rurageretse hagati ya Cassie Ventura n’uwari umutangabuhamya we mu rubanza rwa P. Diddy
Mu Mahanga

Rurageretse hagati ya Cassie Ventura n’uwari umutangabuhamya we mu rubanza rwa P. Diddy

MUTETERAZINA SHIFAH

June 12, 2026

Clayton Howard wahoze ari umugabo akaba n’umutangabuhamya wa Cassie Ventura mu birego yaregaga P. Diddy, yamwitakanye avuga ko ku bijyanye n’ibirori bya ‘freak-offs’ byavuzwe ko byategurwaga na P. Diddy atari ko bimeze ahubwo yafatanyaga na Cassie Ventura kubitegura bikaba byaramugizeho ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. 

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ubwo Cassie Ventura yari mu rukiko, yashinjaga P. Diddy kumufata nabi, kumukorera ihohoterwa no kumuhatira kwitabira ibirori by’imibonano mpuzabitsina “freak-offs” yavugaga ko byategurwaga na ‘P. Diddy’.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya TMZ, Clayton Howard yatanze ikirego ashinja Cassie kumujyana mu birori yateguranaga n’uwahoze ari umugabo we bikaba byaramugizeho ingaruka ku buzima bwo mu mutwe.

Clayton Howard, wahoze akora imirimo itandukanye mu gutegura ibyo bitaramo, yashyikirije urukiko inyandiko zigaragaza ko atemeranya n’ibyo Cassie yavuze by’uko ari umutangabuhamya we.

Muri izo nyandiko Clayton yagize ati: “Ntabwo nigeze mvuga ko Cassie yari inzirakarengane itagize uruhare na ruto muri ibyo byaha bivugwa, ariko anashimangira ko na we yagize uruhare muri ibyo birori bya “freak-offs.”

TMZ yanatangaje ko hari ubutumwa Cassie yagaragaje mu rukiko aho Clayton yandikiye Alex Fine amubwira ko abizi neza ko umugore we Cassie Ventura afite ukuri 100% ku byo avuga byo kuba yarahohotewe na Diddy, avuga ko yabugaragaje mu rwego rwo kwemeza ko Calyton yaba yarishyuwe na P’Diddy ngo yivuguruze. Icyakora Clayton we akavuga ko yemera ko Cassie yahohotewe ariko ibitaramo byategurwaga bafatanyije.

Clayton Howard yatanze ikirego ku wa 30 Kamena 2025 arega Cassie Ventura na Sean “P. Diddy” Combs mu rukiko rwa California yo Hagati, asaba indishyi z’amafaranga kubera ibibazo byo mu mutwe n’izindi ngaruka avuga ko yatewe no kwitabira ibirori bya “freak-offs”.

Clayton Howard yashinje Cassie gufatanya na P Diddy gutegura ibitaramo by’ubusambanyi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA