Rusizi: Bibutse abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Imibereho

Rusizi: Bibutse abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 22, 2026

Kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Akarere ka Rusizi byabereye mu Murenge wa Muganza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, umwe mu Mirenge igize ikibaya cya Bugarama, bibanzirizwa no kunamira Abatutsi 241 bashyinguye mu rwibutso rwa Muganza, barimo abagore 38 n’abana 8.

Hagarutswe ku bugome ndengakamere by’umwihariko abagore n’abakobwa bicanywe mu kibaya cya Bugarama nk’uko byumvikanye mu buhamya bwa Musabyimana Léoncie wari ufite imyaka 13, akicirwa se n’abandi bo mu muryango we mugari barenga 55 barimo abagore n’abana, ku bw’ amahirwe we n’abandimwe be 4 bararokoka.

Yagarutse ku nterahamwe kabombo Yusufu Munyakazi yari ituye muri iki kibaya, itaroroheye abagore n’abana ikarenga aho mu Bugarama ikanayogoza ibindi bice birimo Bisesero na Rwamatamu mu yari Perefegitura ya Kibuye na Shangi muri Nyamasheke y’ubu.

Ati: ”Bishwe nabi cyane bikozwe n’interahamwe zayoborwaga n’umugome kabuhariwe Yusufu Munyakazi, bamwe mu bana batemerwa mu migongo ya ba nyina, ababyeyi n’abakobwa bakabanza gukorerwa ibya mfura mbi mbere yo kwicwa banamara kubica n’imibiri yabo abicanyi bakayikorera ibyo bya mfura mbi.”

Yavuze ko hari abo bicaga babanje kubacuza imyambaro yose, abana bagakubitwa ku nkuta z’ inzu, hakaba n’abo bacaga ibice by’imibiri bakabareka bakazabica hashize iminsi 3 bari aho. Avuga ko nubwo bitoroshye kuvuga ibyo ababyeyi n’abavandimwe babo bakorewe mu kibaya cya Bugarama muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bicwa rubi, abarokotse, arimo batwaje gitwari bakiyubaka.

Ati: “Leta nziza dufite iyobowe na Perezida Paul Kagame waturokoye, yampaye inka ya girinka nyibyaza umusaruro ukomeye kuko nituye, izayo nkazikuramo umurima n’inzu mbanamo n’abana banjye 3 umugabo yantanye. Barize, turafatanya kwiyubaka.

Uku kwiyubaka kw’abagore n’abari abana icyo gihe bakuze na bo bagahinduka abagore n’abagabo byagarutsweho n’uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rusizi, Ayinkamiye Clémentine, wabanje kubihanganisha ku bw’aya mateka mabi yabamariye imiryango.

Yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano z’abanyarwanda bose bashishikajwe no guhindura aya mateka mabi, Jenoside ntizasubire ukundi mu Rwanda. Ati: “Twubake u Rwanda ruzira Jenoside ukundi, ruzira ivangura n’amacakubiri aho biva bikagera. Abagore n’abakobwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari inzirakarengane. Bari ubuzima bwuzuye inzozi, urukundo n’icyizere cy’ejo hazaza h’umuryango ariko Jenoside yabambuye ayo mahirwe. Ntituzahwema guhora tubibuka.”

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Muganza, Mujyambere Boniface, yagarutse ku burere bugomba guhabwa abana. Ati: “Turasaba ababyeyi n’abarezi ku mashuri kurera abana neza babarinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Babigishe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, Jenoside ntizasubire ukundi.”

Mu Karere kose ka Rusizi abana n’abagore bishwe bunyamaswa nk’ uko bivugwa n’Umuyobozi wako wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukakalisa Francine, abagore n’abakobwa babanje cyane cyane gukorerwa ibya mfura mbi, abahungu na bo bakabica babanje kubakorera iyicarubizo rikabije.

Ati: “Ni amateka twanyuzemo mu gihugu hose ariko hano i Rusizi abana bishwe na ba nyirarume, abagabo bica abagore babo, ababyeyi bica abana, abana bica ababyeyi babo, abarimu bica abanyeshuri, abanyeshuri bakica abarimu, bicwa n’abo baturanye, biganye, bari inshuti, byose mu buryo butabona ijambo ribivuga.”

Avuga ko bibabaje bikanashengura cyane imitima y’abarokotse kuko hari imibiri y’ababo batazabona kuko ababishe babajugunye mu migezi ya Rusizi, Ruhwa, Rubyiro, ikiyaga cya Kivu n’ahandi habi, n’indi itaraboneka kubera ko ababishe bahisha amakuru y’aho babajugunye.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasigaranye ibikomere ku mitima no ku mibiri, ubuyobozi bukomeje kubitaho mu buryo bwose bushoboye.

By’umwihariko, abana n’abagore basabwe guharanira kubaka u Rwanda ruzira Jenoside
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukakalisa Francine yunamira inzirakarengane 241 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Muganza zirimo abagore 38 n’abana 8

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA