Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bumaze kubona imibiri itandatu y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari barashyingiwe mu kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe ariko amakuru akaba atari yakamenyekanye ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yabivuze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Nkanka kuri uyu 18 Mata 2026, ko aya makuru bayahawe tariki 14 Mata 2026, n’umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Ni amakuru twahawe n’umusaza Kalisa Callixte, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe, yayaduhaye ku itariki 14. Atubwira ko avuye Nyarushishi aho yari yahungiye agarutse aho yari atuye maze asanga abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) barimo barashyingura imirambo y’Abatutsi bari bishwe n’Interahamwe afatanya na bo kubashyingura hanyuma arigendera.”
Akomeza agira ati” Ubu rero ntiyarakihibuka ariko mu biganiro twagiranye yabashije kuhibuka, uyu munsi rero hakozwe umuganda wo gushaka iyo mibiri, kugeza ubu habonetse imibiri itandatu n’ubu uyu mwanya tugiye kugerayo kugira ngo dufate mu mugongo imiryango kubera ko yamaze no kumenya abo bana ndetse n’ababyeyi babiri ku buryo rero dukomeza kubafata mu mugongo ndetse no gutegura gahunda yo gushyingura mu Rwibutso bazahitamo.”