Uwimana Angelique wo mu Karere ka Rwamagana muri Kigabiro wari ufite imyaka 8 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze inzira ishaririye yanyuzemo kugeza ubwo yatabwaga mu musarani wajugunywemo benshi akabasha kuvamo, ariko agakomeza guhigwa kugeza atabawe n’inkotanyi zamusanze agiye guhuhurwa n’inzara.
Mu buhamya buteye agahinda yatanze ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe i Sovu, Uwimana agaragaza ko ubwo interahamwe zatangiraga kubahiga birutse imisozi bashaka ubuhungiro ariko barabubura. Avuga ko yahunganye n’abo mu muryango we ariko bakagenda bicwa kugera asigaye nta muntu abona ari kumwe na we.
Ati: “Bari badutangatanze, Interahamwe zivuye i Munyaga, izivuye Nkamba na Rukaya babanje kwica abagabo ndetse n’abana b’abahungu. Twavuye aho twahungiye mbere i Nyabitare tuza ku mashuri ya Sovu aho babanje kutubwira ko abagore n’abana batazicwa.”
Akomeza avuga ko kuri aya mashuri yahaboneye amahano ateye ubwoba kugera n’aho bamuta mu musarani n’abo bari kumwe. Ati: “Kuri aya mashuri twahaboneye ishyano. Hari umwana umubyeyi yari yampaye ngo mpeke ubwo batangira kudutema ndetse bamuntemera mu mugongo sinamenya ibibaye. Batangiye gukurura imirambo bajya kuyijugunya mu musarani abanyeshuri bakoreshaga. Mbere yo kutwica babanje kwambura ubusa ababyeyi, abakecuru bakajya babanza kubakurura hasi no kubabohoza (kubasambanya).”
Uwimana avuga ko yaje kwivana mu musarani agakomeza urugendo rwo guhunga ariko atazi iyo ajya. Yagize Ati: “Banjugunye mu musarani ndi muzima nza kumva mpumeka. Nagerageje kuzamukamo birangora aho kwikuraho abansikamiye byandushyaga ariko ngenda mbiyeguraho mvamo. Nakomeje guhunga nihisha k’uwitwa Padiri aza kumbwira ati ‘komeza batazagutsinda aha.’ Nazengurutse ahantu henshi bakajya bamvumbura mu masaka ariko nk’abona ndabacitse.”
Yihishe mu rugo rw’umuyobozi w’interahamwe ahava atabimenye
Uwimana Angelique yavuze ko yagiriwe impuhwe n’umugore wari ufite umugabo w’Interahamwe akamuhisha mu nzu akahava umugabo atabimenye. Ati: “Interahamwe zaranyirukankanye mpungira mu rugo rw’uwitwa Bizimana ntahazi, zigiye kunyica umukecuru nari ntungukiyeho arababwira ati ‘uyu ni umwana w’umuvandimwe wanjye wari uje kundeba.’ Yansunikiye mu rugo mbakira ntyo, ntibabiremereje kuko rwari urugo rw’interahamwe izwi. Umukecuru yanshyize mu mutiba mu gikoni mbamo akajya akumira abazamo kuko Interahamwe zazaga kuhokereza inyama no kwigamba abo zishe.”
Akomeza agira ati: “Umugabo ntiyabimenye. Umukecuru yajyaga amubyuka iruhande akaza kumbaza niba ngihumeka kuko bacanagamo hari igihe ubushyuhe bwabaga bwinshi ndetse nkabura uko mpumeka. Umukecuru yaje kumbwira ati: “Umugabo asigaye ashaka kwinjira mu gikoni, abo bica batangiye kuba bake ashobora kuzakubona kandi yahita akwica. Yankuyemo mfata inzira ndagenda ku bw’amahirwe nza guhura n’inkotanyi.”
Ahura n’Inkotanyi yabanje kubasaba kutamwica, ati: “Nabonye abasirikare bari ku murongo ndiruka njya mu gihuru, banyirutseho bazenguraka igihuru ndatabaza ndababwira nti ‘nimumbabarire ntimunyice ndajya kubereka ibintu byo mu rugo mubitware.’ Binjiyemo bankuramo banjyana ku mazi baranyoza wa mwanda wo mu musarani wari waranyumiyeho banzanira n’ibyo kunywa no kurya.”
Uwimana avuga ko ubuzima bwe kugeza ubu abukesha Inkotanyi. Ati: “Ubuzima bwatangiye guhinduka nkiri muri cya gihuru Inkotanyi zansanzemo. Umusirikare w’umukobwa boherejemo ngo ankuremo yabonye uko nagizwe araturika ararira. Ntungurwa no kubona umuntu umfitiye impuhwe. Ubu nongeye kubaho Kandi abandokoye baracyakora byinshi birimo kumpa icyizere cy’umutekano n’ibindi.”
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana Dativa Musabyeyezu avuga ko inzira y’umusaraba Angelique yanyuzemo ayihuje n’Abatutsi benshi batanzwe n’ubutegetsi bubi ndetse bikaba byaratangiye kera abicanyi bimenyereza kutagira umususu ku kwica Umututsi.
At: “Abicanyi babanje kubyimenyereza bashira ubwoba n’impungenge ku kwica Umututsi. Bahemukiye imiryango yacu bahemukira Igihugu. Ubuhamya bwa Angelique, ni ubuzima bushaririye bwa benshi mu Batutsi bishwe urw’agashinyaguro mu mugambi mubisha wa Leta mbi. Turashima cyane ko abasigaye twabonye Igihugu tudacunaguzwamo, Igihugu tutabamo tuzi ko nibucya ejo butazacya.”


