Urwego rushinzwe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje ko rwahanishije Gicumbi FC amande y’ibihumbi 300 Frw na Kigali FC ibihumbi 100 Frw, kubera kurenga ku mabwiriza agenga imyambaro muri BK Pro League.
Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino w’Umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda wari wahuje Kigali FC na Gicumbi FC.
Muri uyu mukino Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu naho Kigali FC igahindura iy’umukinnyi umwe.
Urwego rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ‘Rwanda Premier League, rwasanze amakipe yombi yari rirenganyije ibiteganywa n’ingingo ya 14 y’amabwiriza agenga BK Pro League, igika cyayo cya 3.
Iyi ngingo igira iti: “Guhindura nomero cyangwa imyambaro mu mwaka umwe ntibyemewe.Icyakora iyo umukinnyi avuye mu ikipe kubera impamvu iyo ari yo yose, nomero yambaraga ishobora guhabwa undi mukinnyi bikamenyeshwa mu myandiko Rwanda Premier League. Ikipe itubahirije ibivugwa muri iyi ngingo ihanishwa amande y’ibihumbi ijana (100 000 Frw).”
Uru rwego rwahanishije Gicumbi FC amande y’ibihumbi 300 Frw na ho Kigali FC icibwa amande y’ibihumbi 100 Frw.
Rwanda Premier League kandi yatangaje ko ayo mande agomba kwishyurwa mbere y’imikino amakipe yombi azakurikizaho muri BK Pro League.

SIBORUREMA CHARLES
October 15, 2026 at 1:48 pmMurakoze igitekerezo cyange nasabagako mwamfasha nange nkimenyereza kwandika inkuru . Murakoze