Sabah FK ya Joy Lance Mickels yegukanye Igikombe cya Shampiyona
Siporo

Sabah FK ya Joy Lance Mickels yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Imvaho Nshya

April 30, 2026

Sabah FK ikinamo Umunyarwanda Joy Lance Mickels, yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Azerbaijan cya 2025/26.

Iyi kipe yabigezeho nyuma y’aho Qarabağ FK ya kabiri yatsinzwe na FK Neftchi ibitego 2-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Mata 2026.

Gutsindwa uyu mukino kuri Qarabağ FK byatumye ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na Sabah FK iyoboye Shampiyona n’amanota 72 kiba 13 mu gihe habura imikino ine.

Kugeza ubu, rutahizamu Joy Lance Mickels ayoboye abatsinze ibitego byinshi bingana na 18.

Joy Lance Mickels ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi bingana na 18

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA