Bamwe mu bagore bakora akazi ko kwinura imicanga mu mugezi wa Satinsyi wo mu Karere ka Ngororero bavuga ko aka kazi kabafashije kwiteza imbere, aho bamwe babashije kwigurira amatungo, kwizigama no gufasha imiryango yabo mu buryo bufatika.
Aba bagore bavuga ko mbere wasangaga hari ibyo basabaga abagabo babo kubera ubushobozi buke, ariko ubu bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bitandukanye no gufatanya n’abo bashakanye guteza imbere urugo.
Iribagiza Jeannette, umubyeyi ufite abana bane, ni umwe mu bakora aka kazi muri Sosiyete ya Alliance Supplies Business Ltd aho akorana n’umugabo we. Avuga ko amaze amezi arenga atandatu akora uyu murimo kandi umaze kumugezaho byinshi.
Ati: “Nkora mpemberwa ibyo nakoze, iyo nakoze neza nshobora gutahana amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu ku munsi, aya mafaranga adufasha mu rugo ntitugisaba umunyu kandi umwana ntiyabura ubwisungane mu kwivuza.”
Iribagiza akomeza avuga ko amafaranga akura muri aka kazi yamufashije kujya mu itsinda ryo kwizigama no kugurizanya, ndetse kakaba karamufashije kwigurira ingurube yaguze amafaranga y’u Rwanda 30 000 ubu ikaba imaze kugira agaciro k’amafaranga 70 000.
Undi mugore witwa Uwimbabazi Rachel ufite abana babiri, na we avuga ko nubwo hari abacyumva ko aka kazi kagenewe abagabo gusa, abagore bakayobotse gakomeje kubafasha kwikura mu bukene.
Ati: “Mazemo amezi abiri nkora aka kazi kandi nkorana n’abagabo, ntawe unyishisha kuko buri wese ahembwa bitewe n´umucanga yinuye cyangwa se ikirundo cy´ibyo yakoze. Mbasha kwishyura inzu, kwishyurira umwana ishuri no gutunga urugo mfatanyije n’umugabo wanjye mu two aba yabonye.”
Akomeza avuga ko mbere yakoraga akazi ko guhingira abandi, ariko ubu aka kazi kamuhesha amafaranga yo gukemura ibibazo no kwizigama.
Umuyobozi wa Alliance Supplies Business Ltd, Ntwali Patrick, avuga ko bahisemo guha amahirwe abagore kugira ngo bagaragaze ubushobozi bwabo, kandi bishimira umusaruro batanga.
Ati: “Iyo udahaye umuntu amahirwe ntumenya icyo ashoboye, hari abibwiraga ko kwinura umucanga ari iby’abagabo gusa, ariko ubu abagore bagaragaje ko babishoboye kandi bibatunze bo n’imiryango yabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko bafite gahunda yo gushishikariza abagore kwinjira mu mirimo ibateza imbere, harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ibikorwa byo kwinura imicanga n’indi mirimo itandukanye.
Ati: “Nta mirimo yagenewe abagore indi ngo igenerwe abagabo. Turashishikariza abagore kwitinyuka bakagana amahirwe ari mu mirimo itandukanye ibateza imbere cyane cyane ubucukuzi bw´amabuye y’agaciro, kwinura imicanga n´indi mirimo ibyara inyungu.”
Iyi sosiyete ikoresha abagore 30 bakorana n’abagabo barenga 100, aho buri wese ahembwa bitewe n’umusaruro yabonye mu gihe yakoze, aho bose hamwe bahembwa amafaranga y’u Rwanda arenga 400 000 Frw.


