Abaturage b’Akagari ka Karambo mu Murenge wa Kiyombe, Akarere ka Nyagatare bavuga ko bishimiye kuba bari kubakirwa ibiro bishya by’Akagari bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 43, nyuma y’uko ako baherwagamo serivisi kasenyutse bigatuma abakozi bajya gutira ahari ivuriro ry’ibanze ngo abe ari ho bakirira abaturage.
Abo baturage bavuga ko kuva inyubako y’Akagari yasenyuka, mu Ukwakira 2025 serivisi zimuriwe ahari ivuriro ry’ibanze rya Nkana, bikaba byari bibangamiye kuba ubuyobozi bwakoreraga mu icumbi ku ivuriro ry’ibanze hari izindi serivisi zahagenewe bigatuma haba imirongo y’abategereje kwakirwa.
Tibunyibire Faustin yagize ati: “Abakozi b’Akagari bagiye gucumbikishirizwa ku ivuriro, ubu ni ho twajyaga gushaka serivisi. Wabonaga rero bibangamye Kuba hari abaje kwivuza abandi baje kwaka ibyangombwa cyangwa bari kuburana. Ubu hari igihe huzuraga ukabona bibaye nko mu isoko bikagira ingaruka kuri serivisi umuntu yagiye gushaka.”
Avuga ko kuba bari kubakirwa ibiro bishya by’Akagari babyishimiye cyane. Ati: “Twishimiye ko ubuyobozi bwatangiye kutwubakira inyubako Nshya y’Ibiro by’Akagari, noneho hari kubakwa inyubako ikomeye hakoreshejwe amatafari ahiye ndetse n’ibyuma biyifata, ni inyubako nini bigaragara ko abahaje bazaba bisanzuye. Inyubako igeze hagati imirimo irarimbanyije kandi tuyihanze amaso.”
Nkabwimukana Gaudance we yagize ati: “Ni byiza Kuba turi kubakirwa ibiro by’Akagari. Tuyitegerejeho kuyiboneramo serivisi nziza aho imvura izagwa tukugama kuko ifite icyumba mberabyombi, mu gihe mbere imvura yahagusangaga ukajya kugama mu mashuri. Ikindi ni uko batwubakiye inyubako itandukanye cyane n’iyari ihasanzwe yasenyutse aho itari ijyanye n’igihe ubu bakaba baduhaye ibiro bigezweho.”
Cyerimpa Alphonsine na we avuga ko batari bishimiye ko ubuyobozi bwabo bukorera mu icumbi. Ati: “Ubwo se urumva bitatubabazaga kubona ubuyobozi buri gusembera? Byari bibangamye ariko ubu turi kubona igisubizo mu minsi ya vuba.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imiyoborere mu Karere ka Nyagatare Mukundwa Emmanuel, avuga ko imirimo yo kubaka irimbanyije, kugira ngo abaturage bongere kubonera serivisi ahantu hagenewe gutangirwa serivisi z’Akagali.
Ati: “Hariya hari habaye ikibazo inyubako yari ihari ishaje irasenyuka, ubuyobozi bufata icyemezo cyo kububakira ibiro bishya mu buryo bwa vuba. Ubu rero turi gusaba rwiyemezamirimo ufite iyi mirimo yo kubaka kugira ngo bihutishe iki gikorwa ubuyobozi bugaruke buhatangire serivisi kandi ibikenewe byose byarahagejejwe aho turi gukurikirana kugira ngo bigende neza.”
Biteganijwe ko iyi nyubako y’Ibiro bishya by’Akagari ka Karambo bizuzura bitwaye ingengo y’imari ya miliyoni 43,045,000 Frw. Mu Karere ka Nyagatare, hari gahunda yo kubaka zimwe mu nyubako z’Utugari zidafite aho gukorera hagendanye n’igihe, aho iyi gahunda igenda ishyirwa mu mihigo y’Akarere hagendewe ku ngengo y’imari ihari. Uretse aka Kagari ka Karambo uyu mwaka hateganyijwe no kubakwa Akagari ka Nyagashanga ko mu Murenge wa Karangazi.

