Bimwe mu byo umugore ubyaye vuba agomba kwitondera-OMS
Sobanukirwa

Bimwe mu byo umugore ubyaye vuba agomba kwitondera-OMS

KAMALIZA AGNES

April 30, 2026

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko umugore ubyaye vuba, nibura ibyumweru 6 nyuma yaho aba ari mu gihe umubiri we uri gukira no gusubira uko wahoze mbere yo gutwita, bityo hari ibyo agomba kwitondera mu rwego rwo gukumira indwara n’ibibazo byamubaho nyuma yo kubyara.

Ubushakashatsi bwa OMS bugaragaza ko kwitondera imirimo akora n’uburyo abaho ari ingenzi mu rwego rwo gusigasira ubuzima bwe n’ubwo umwana we.

Umugore ubyaye vuba asabwa kuruhuka bihagije no kudakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo nyababyeyi yiyegeranye ndetse agabanye ibyago byo kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara.

OMS igaragaza ko agomba kugira isuku ihagije kuko umwanda ushobora gutera enfegisiyo muri nyababyeyi, mu myanya y’ibanga cyangwa ubundi burwayi bwibasira imyanya ndangagitsina.

Asabwa guhindura impapuro z’isuku uko bikwiye, koza neza imyanya y’ibanga, kwirinda ibintu bishobora kwinjira mu gitsina nk’isabune cyangwa indi myanda.

OMS ivuga ko akwiye kwihutira kujya kwa muganga mu gihe agize bimwe mu bimenyetso bimugaragariza ko arwaye nko; kugira umuriro udasanzwe, kuva amaraso menshi bidasanzwe, kuribwa mu nda bikabije, kunuka mu gitsina, kubyimba amaguru cyangwa kubabara mu gatuza.

Umugore ubyaye vuba kandi asabwa kurya indyo yuzuye no kunywa amazi ahagije kugira ngo bimufashe gukira vuba, kugira amaraso ahagije no kugira amashereka meza yuje intungamubiri.

Ubushakashatsi bwa OMS bugaragagaza ko asabwa konsa neza kuko bimufasha kutava amaraso menshi, kutagira agahinda gakabije ndetse bigatuma umwana akura neza.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA