Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa filime mu Rwanda, Natasha Ndahiro avuga ko kuvukana uburanga butangarirwa na buri wese ku mwana w’umukobwa bingana no kuvukana umuruho kuko bisaba ngo nibura abe afite imitekerereze yagutse.
Ni bimwe mu byo yagaturutseho mu ijoro ry’itariki 29 Mata 2026, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru akabazwa niba kuvukana uburanga butangaje bufatwa nk’ikirango cy’ubwiza byafatwa nk’itike y’ihirwe mu buzima bw’uwo mukobwa.
Mu gusubiza yagize ati: “Icya mbere kuba mwiza ni uburushyi, noneho ugire ibyago wige ahantu hadashinga ntugire ururimi na rumwe umenya, umuntu mwiza abe ari mwiza,ntagire ahantu na hamwe agera arebe ukuntu imbwa zimurya.Ni na bo bashaka abagabo ugasanga birirwa babakubita.”
Akomeza asobanura ko kugira ngo umukobwa wavukanye uburanga burangaza cyangwa ibyo bita ngo umukobwa afite ubwiza bisaba ko aba afite imitekerereze yagutse ariko bitabaye ibyo yaba ari umuruho kuri we.
Ati: “Kuba mwiza ni cyo kintu cya mbere umukobwa avukana nk’umuvumo kuko bifite ingaruka kurusha wa mukobwa bacaho gutyo gusa abo bigirira umumaro baba bafite indi mitekerereze yagutse ngaho ibaze ubyaye umwana ugasanga n’umuntu utita ku bintu.”
Abanyarwanda bagira imigani itandukanye igaragaza ko kugira uburanga buhebuje bidahagije ahubwo biba bisaba ko ubufite agira izindi ndangagaciro zirimo gushyira mu gaciro, umuco n’umurava.
Imwe muri iyo migani igaruka ko kuba umukobwa yaba mwiza bidahagije ahubwo bisaba no kuba agomba kugira imigirire n’imigenzerenze mizima harimo igira iti ‘Ubwiza bw’umukobwa bumugeza i bwami ariko ubwinge afite ni bwo butuma arambayo’, Ishyano ry’ubwiza ridafite ubwenge ni nk’indabo zidafite umuzi’, ‘Ntawubaka urugo ashingiye ku bwiza gusa’ n’indi myinshi.
Uretse iyo hari n’indi ikoreshwa hagamijwe kuvuga umukobwa cyangwa umugore wiringira ubwiza bw’uburanga bwe gusa ntiyite ku kindi icyo ari cyo cyose bikarangira nta terambere yigejejeho ari yo ‘Umugore w’umupfu arikirigita agaseka’, ‘umugore w’umupfu arya imbuto agasiga intabire’ n’indi myinshi iri ku rubuga nkoranabuhangwa rwigisha Ikinyarwanda.
Natasha Ndahiro kandi yakebuye abakobwa ababwira ko igihe Isi igezemo ari icyo gutekereza byagutse bagakoresha ubwonko n’amaboko kuko iyo wiringiye kugaburirwa n’uburanga cyangwa ikimero ufite bishoboka ariko bitaramba kandi iyo birangiye bigusigira kwangirika kw’amarangamutima n’ibikomere bifite inzibutso mbi kandi ziramba.
Ndahiro Natasha ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2022, aho yanyuze mu majonjora y’Intara y’Iburasirazuba mu ntangiriro z’uwo mwaka. Nubwo atigeze yegukana mba, gusa yabaye umukobwa uberwa n’amafoto kurusha abandi (Miss Photogenic 2022).