Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere arafunzwe
Amakuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere arafunzwe

Imvaho Nshya

April 30, 2026

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Hategekimana Silas, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.

Amakuru RIB yatangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, agaragaza ko mu mwaka wa 2023 na 2024 Hategekimana ngo yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte, umuyobozi wa kompanyi yitwa Calliane Company Ltd kugira ngo amukingire ikibaba ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga nta ruhushya afite. Uyu akaba nawe afunze nk’umufatanyacyaha kuri iki cyaha cya ruswa.

RIB igaragaza ko Hategekimana kandi na none ngo yagiye yohereza ubutumwa Rubazinda bwo kumuburira kugira ngo adafatirwa mu bikorwa bye byo gucukura nta ruhushya.

RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda kwirinda ibyaha bya ruswa kuko bidasaza bityo igihe cyose habonetse ibimenyetso ku wabikoze abihanirwa hatitawe ku gihe yagikoreye. RIB irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ruswa hose.

Hategekimana Silas wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere yatawe muri yombi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA