Ikipe yo mu Rwanda, ku nshuro ya mbere izakina umukino wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika ya Volleyball ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo “CAVB Men’s Club Championship 2026’ iri gukinirwa i Kigali ku nshuro ya 47.
Ni nyuma y’uko ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) itsinze l KPA VC yo muri Kenya amaseti 3-1 (28-26, 25-18, 17-25, 30-28) mu mukino wabimburiye indi ya 1/4 wabereye muri BK Arena mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 30 Mata 2026.
Muri ½, REG VC izahura n’ikipe itsinda hagati ya Kepler VC na Police VC zo mu Rwanda murimo gukina, kuri uyu wa Kane.
Ibi bivuze ko ikipe imwe yo mu Rwanda izakina umukino wa nyuma uyu mwaka ku nshuro ya mbere mu mateka iri rushanwa.
Amakipe atatu ya mbere muri iri rushanwa ni yo azabona itike y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe yabaye ayambere iwayo.