Saddam Alaya, ukomoka i Petra muri Yorodaniya akab ari mu rugendo rudasanzwe rw’amaguru rungana na kilometero zirenga 23000 agamije guteza imbere amahoro, uburezi n’imibanire myiza hagati y’abaturage bo mu bihugu bitandukanye yageze mu Rwanda.
Alaya yatangiye uru rugendo ku wa 1 Mutarama 2026, avuye i Cape Agulhas muri Afurika y’Epfo, aho ateganya kunyura mu bihugu 18 byo ku migabane itatu, akazarusoreza i Magadan mu Burusiya.
Ni urugendo ateganya kumaramo imyaka iri hagati y’ibiri n’imyaka ibiri n’igice, bitewe n’uko azagenda ahura n’imipaka, ibihe by’ikirere, impushya ndetse n’andi mabwiriza n’ibibazo bishobora kuvuka mu nzira.
Ku wa 3 Ukwakira, wari umunsi wa 276 kuva atangiye urugendo, Alaya yari amaze kugenda n’amaguru ibirometero hafi 5 517.
Kugeza ubu ari mu Rwanda, igihugu cya karindwi agezemo kuva yatangira urugendo. Mbere y’aho yari yaranyuze muri Afurika y’Epfo, Botswana, Zimbabwe, Zambia, Tanzania n’u Burundi. Mu Rwanda ateganya kumara iminsi igera kuri 17.
Nyuma y’u Rwanda, azakomereza muri Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Misiri, Palesitina, Jordaniya, Siriya, Türkiye, Georgia, Kazakhstan, akazasoreza urugendo rwe i Magadan mu Burusiya.
Alaya avuga ko igitekerezo cyo gukora uru rugendo rw’amaguru cyaturutse ku buzima bwe aho yakuriye i Petra, ahantu hakira ba mukerarugendo n’abantu baturuka mu mpande zitandukanye z’Isi, ati: “Nabonye ko kugenda n’amaguru ari bumwe mu buryo bworoshye bwo kwegera no guhuza abantu. Iyo ugenda, winjira mu baturage gahoro gahoro, ukababona imbonankubone, ukumva inkuru zabo kandi na we ukababwira izawe.”
Avuga ko yashatse kugeza icyo gitekerezo ku rwego rwo hejuru, ku buryo uru rugendo rwaba umwanya wo guhuza abantu n’imiryango itandukanye, hatitawe ku mipaka ibatandukanya aho kimwe mu byo ashimangira cyane ni uko amahoro atangirira ku burezi bufite ireme.
Mu nzira anyuramo, Alaya asura amashuri n’ibigo by’uburezi, agahura n’abanyeshuri, abarimu ndetse n’abaturage, bakaganira ku mahoro, uburezi, kubana neza no kugira uruhare mu kurengera Isi.
Ati: “Uru si urugendo rwo kugenda intera ndende gusa. Ni urugendo rw’amahoro rurerure kurusha izindi ku Isi. Ntwaye ibendera ry’umweru kandi ndagenda nshaka amahoro, ubumuntu no kubana neza.”
Akomeza agira ati: “Icyifuzo cyanjye ni uguhuza abantu n’imiryango hakurya y’imipaka, nkerekana ko nubwo ibihugu, imico n’indimi bitandukanye, abantu hirya no hino ku Isi bahuriye ku byiringiro, inzozi n’icyifuzo cyo kugira ejo hazaza harangwa n’amahoro.”
Alaya avuga ko yifuza ko uru rugendo ruzasiga umurage urenze imibare y’ibirometero azaba amaze kugenda.
Ati: “ mu by’ukuri, ndifuza ko uru rugendo ruzasiga ikintu nyuma yo kurusoza, atari ibirometero n’ibikorwa byanditswe mu mateka gusa, ahubwo n’imibanire, imikoranire mu burezi ndetse n’ubutumwa bw’amahoro buzakomeza no nyuma y’uko ndangije kugenda.”
Avuga ko gahunda ari ukugenda adahagarara kuva muri Afurika y’Epfo kugera mu Burusiya.
Ati: “Buri munsi nkomeza kujya imbere. Iyo nkeneye kuruhuka mfata umunsi wo kuruhuka, ariko akenshi mba nkeneye umunsi umwe cyangwa ibiri gusa, ubundi nkongera ngakomeza urugendo.”
Nubwo ubutumwa bw’amahoro ari bwo bumutera imbaraga, Alaya avuga ko uru rugendo rutamubereye rworoshye.
Kimwe mu bibazo bikomeye yahuye na byo ni ukuba kure y’umuryango we n’inshuti.
Ati: “Biragoye cyane. Hari iminsi nagiye ngira ntarabonye ibyo kurya, nta mafaranga mfite mu mufuka kandi ntazi n’aho ndara. Ariko hari ukuntu buri gihe hagira umuntu uhagera akamfasha.”
Avuga kandi ko nta mushahara cyangwa amafaranga ahoraho akura muri uru rugendo.
Ati: “Ndabikora kuko nemera ubutumwa ndimo gutanga, cyane cyane isano iri hagati y’amahoro n’uburezi.”
Mu gihe ari mu Rwanda, Alaya yahuye n’umukinnyi wa filimi Nyarwanda, Rosine Bazongere, wamusabye kwifatanya n’ikipe ye mu bikorwa bya ‘Car Free Day’ byabaye mu gitondo cyo ku wa 4 Ukwakira.
Bazongere yavuze ko yatangajwe n’intera y’urugendo Alaya amaze gukora ndetse n’ubwitange afite bwo gukomeza urugendo rwe nubwo ahura n’ibigeragezo bitandukanye.
Alaya ni we washinze Umuryango udaharanira inyungu witwa Hike With Me, ukorera i Petra muri Yorodaniya. Uyu muryango ukoresha ingendo n’amaguru, ubukerarugendo bwo mu butayu n’ahandi ndetse no gukorana n’abaturage mu rwego rwo guteza imbere impinduka nziza mu mibereho yabo.
Kugenda n’amaguru ndetse n’ibikorwa by’ubutemberezi bw’ubutwari ni ibintu byagize uruhare rukomeye mu buzima bwe mu gihe cy’imyaka 15 ishize.
Yatangiye kuyobora ba mukerarugendo i Petra afite imyaka 16, nyuma amara imyaka myinshi akora nk’Umuyobozi wemewe mu by’ubukerarugendo n’ingendo z’ubutwari.
Mbere yo gutangira uru rugendo rwe rwa kilometero zirenga 23 000, Alaya yari amaze gukora ingendo nyinshi muri Afurika y’Amajyaruguru, u Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati, u Buyapani n’ahandi ku Isi, aho yakusanyije ubunararibonye bwinshi mu gutembera no kugenda n’amaguru.
Alaya avuga ko ubunararibonye yakusanyije mu myaka 15 ishize ari bwo bwamufashije kwitegura uru rugendo rurerure arimo ubu.
Intego ye ikomeje kuba imwe: “Guhuza abantu n’imiryango hakurya y’imipaka, guteza imbere uburezi no gukwirakwiza ubutumwa bw’amahoro, ubumuntu no kubana neza.”





