Shema Fabrice wayoboye FERWAFA yijeje ko atazajya kure y’umupira w’amaguru 
Siporo

Shema Fabrice wayoboye FERWAFA yijeje ko atazajya kure y’umupira w’amaguru 

SHEMA IVAN

October 29, 2026

Shema Ngoga Fabrice uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yijeje ko nubwo atakiri muri uwo mwanya azakomeza gushyigikira ibikorwa by’umupira w’amaguru.

Shema yahererekanyije ububasha na Perezida wa FERWAFA w’agateganyo, Me. Claudine Gasarabwe, kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2026.

Ihererekanyabubasha ryabereye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, ryitabirwa n’abagize Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe.

Nyuma y’iki gikorwa, Shema Fabrice yavuze ko azakomeza gukurikira ibikorwa by’umupira w’amaguru, kujya kuri sitade kureba imikino no gushyigikira Ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Ati: “Ndashimira abantu bose bamfashije mu nshingano. Ntabwo ngiye kure y’umupira. Nzaza kuri sitade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzagera mu Gikombe cya Afurika.”

Perezida w’agateganyo wa FERWAFA, Me. Claudine Gasarabwe, yavuze ko bazakomeza gushyira mu bikorwa imihigo bari biyemeje ubwo yatowaga ari kumwe na Shema Fabrice.

Ati: “Umushinga twatangiye dutorwa, ntabwo tuzawuteshukaho. Nibiba ngombwa tuzawunoza ku nyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Icyo dusabwa ni ugukomeza ubumwe, kugira ubunyamwuga, kunoza umurimo no kwemera kubazwa inshingano.”

Shema Fabrice yeguye ku nshingano ze ku wa 29 Nzeri 2026. Amatora yo gutora uzamusimbura ateganyijwe muri Mutarama 2027.

Kwegura kwe kwabaye nyuma y’uko yari amaze gukatirwa igihano cy’amezi atandatu y’igifungo gisubitswe, ahanishwa n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3 000 000 Frw), mu rubanza rwarebaga ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Shema Ngoga Fabrice na Me. Claudine Gasarabwe bashyira umukono ku nyandiko y’ihererekanyabubasha
Umuhango wabereye ku Cyicaro gikuru cya FERWAFA
Shema Ngoga Fabrice yijeje ko akomeza kuguma mu mupira w’amaguru
Perezida w’agateganyo wa FERWAFA, Me Gasarabwe yijeje gukomereza aho Shema Fabrice yari ageze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA