Kuva taliki 04 Nyakanga 2022 mu Rwanda harimo kubera irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Tennis “Davis Cup 2022” aho ryitabiriwe n’ibihugu 9 birimo Sudan, Uganda, Tanzania, RDC, Congo Brazzaville, Botswana, Togo, Angola n’u Rwanda rwakiriye irushanwa.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 3, ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 06 Nyakanga 2022, abakinnyi bitabiriye iyi mikino, ababaherekeje, abaje bahagarariye ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ku Isi “ITF” ndetse n’abayobozi muri RTF basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi aho bashyize indabo ku mva ndetse banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi gahunda ikaba yari igamije gusobanurira cyane cyane abaturutse hanze y’u Rwanda barimo abakinnyi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF”, Karenzi Theoneste yatangaje ko abashyitsi bose baje mu Rwanda biba ari ngombwa ko bamenya amateka y’Igihugu cyanyuze mu bihe bibi ariko ubu kikaba kiri mu rugendo rwo kwiyubaka.
Ati: “Ni ngombwa ko bamenya amateka y’igihugu kugira ngo bajye bashobora gusesengura amakuru babona. Birebere ibyabaye babimenye ntibajye bumva amabwire kandi bajye no hanze babwire abandi ukuri ku byabaye.”
Perezida wa RTF, Karenzi avuga ko hari abumvaga u Rwanda mu buryo butari bwo ariko abakinnyi n’abandi baje muri iri rushanwa hari ibyagiye bibatangaza. Ati : “ Hari abari bazi amakuru y’ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo, ariko iyo baje babona uko Igihugu cyateye imbere, gifite umutekano, isuku, kirimo abantu bagaragaza icyizere cyo kwiyubaka kandi n’icyerekezo gifatika, basanze rero Abanyarwanda nubwo banyuze mu bihe bikomeye ariko bafashe ingamba zo kwiyuka no kubaka Igihugu cyabo”.
Akomeza avuga ko bishimye cyane, bamwe ntibari babizi, ariko baje hano bibonera ukuri batakubwiwe n’abandi ku buryo bashobora no kubwira abandi hanze ibyabaye mu Rwanda.



