The Ben na Diamond Platinumz bongeye guhura baratana ibigwi 
Imyidagaduro

The Ben na Diamond Platinumz bongeye guhura baratana ibigwi 

MUTETERAZINA SHIFAH

October 30, 2026

The Ben na Diamond Platinumz bongeye guhurira muri Uganda aho bazahurira mu ku rubyiniro bongera kugaragarizanya urukundo n’uko buri wese afata mugenzi we nk’umuntu w’ingenzi mu bana wabo.

Igitaramo kizahuza abo bahanzi bombi muri Uganda cyateguwe n’umunyarwenya Alex Muhangi, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 imaze itegura ibikorwa by’urwenya n’imyidagaduro bizwi nka Comedy Store. 

Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba w’itariki 29 Ukwakira 2026, aba bombi babajijwe uko bafata kuba bazahurira ku rubyiniro baboneraho kubwirana uko babona ibihangano by’undi kandi bishimira guhurira ku rubyiniro.

The Ben avuga ko kuri we Diamond Platinumz atari umuhanzi ahubwo ko ari umuntu ufite byinshi abandi bahanzi bakwigiraho mu buryo butandukanye bwo kwagura umuziki we.

Yagize ati: “Sinzi niba ajya ashimwa nk’uko bikwiye [Diamond Platnumz], kuko ni nk’igitabo kuri twe nk’abahanzi. Ni igitabo njye nsoma buri munsi ngo ambere icyitegererezo mu kwagura umuziki wanjye.”

Kuri Diamond Platinumz avuga ko mu bahanzi benshi yakoranye na bo indirimbo ariko anyurwa no guhurira ku rubyiniro na The Ben kandi atari we uzarota umunsi ugeze ngo baririmbane indirimbo bafitanye.

Yagize ati : “Mfite amatsiko menshi, ndumva narambiwe gutegereza. Ntabwo ndajya ku rubyiniro ngo mpave ntaririmbye indirimbo dufitanye (Why) kandi buri uko tuyiririmbye mbona urwego muyikundaho, mwa bantu mwe. Si njye uzarota duhuriye ku rubyiniro.”

Umubano wa The Ben na Diamond Platnumz wagaragaye cyane mu ntangiriro za Mutarama 2022, ubwo bashyiraga hanze indirimbo bahuriyemo yitwa “Why”. Ni indirimbo yahuje umuziki nyarwanda n’uwo muri Tanzania.

Aba bahanzi bongeye guhurira ku rubyiniro muri Trace Awards yabereye muri BK Arena i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2023, aho baririmbye iyi ndirimbo bafatanyije. 

Nanone, bongeye guhurira mu gitaramo cya Coffee Marathon Concert cyabereye muri Africa Coffee Park, i Rwashamaire muri Uganda, ku wa 24 Gicurasi 2025.

Iki gitaramo cyateguwe na Inspire Africa Group ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, kigamije guteza imbere abagore bo mu cyaro bakora ubuhinzi bw’ikawa.

Comedy Store Uganda yatangiye mu 2016, ishingwa n’umunyarwenya Alex Muhangi, igamije guteza imbere urwenya n’imyidagaduro binyuze mu bitaramo bihuza abanyarwenya n’abahanzi bo muri Uganda no mu bindi bihugu.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kiba ku mugoroba w’itariki 30 Ukwakira 2026, kuri Lugogo Cricket Oval i Kamala, kikazahuza abahanzi n’abanyarwenya batandukanye bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

The Ben avuga ko The Ben ari nk’igitabo asoma buri munsi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA