The Ben yashyizwe mu bahanzi 30 Afurika ihanze amaso
Amakuru

The Ben yashyizwe mu bahanzi 30 Afurika ihanze amaso

MUTETERAZINA SHIFAH

October 2, 2026

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben (Tiger) yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi 30 Afurika ihanze amaso, aho muri buri gihugu hatoranyijwe umwe ku rutonde rukorwa na Globe Data.

Globe Data, ni ihuriro ry’ibigo btanga serivisi z’ikoranabuhanga bigenzura ibinyuzwa kuri murandasi harimo n’ibihangano ‘data analytic’, ubujyanama mu ikoranabuhanga, porogaramu za mudasobwa (software), ubucuruzi bukorerwa kuri internet (e-commerce), ubwenge buhangano bwikoresha (AI automation) n’izindi serivisi zifasha ibigo gukoresha amakuru mu gufata ibyemezo.

Ni urutonde ubuyobozi bwa Globe Data bwashyize ku mbuga nkoranyambaga zabwo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2026, butangaza ko abo bahanzi Afurika ibahanze amaso kandi ari impano z’ukuri.

Urwo rutonde rugaragaza abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho buri gihugu giharariwe n’umuhanzi umwe, The Ben akaba ari ku mwanya wa 17 mu gihe Eddy Kenzo ari ku mwanya wa 12.

Uretse Eddy Kenzo na The Ben, urutonde ruyobowe na Black Coffee wo muri Afurika y’Epfo uri ku mwanya wa mbere, agakurikirwa na Sarkodie wa Ghana, mu gihe Diamond Platnumz wo muri Tanzania ari uwa gatatu.

Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya iri ku mwanya wa kane, Amr Diab wo mu Misiri akaba uwa gatanu. Ku mwanya wa gatandatu hari Saad Lamjarred wo muri Maroc, na we ukurikirwa na Soolking wa Algeria.

Hahise hakurikiraho DJ Arafat wa Côte d’Ivoire uri ku mwanya wa cyenda, mu gihe Fally Ipupa uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje ku mwanya wa 10. 

Ku mwanya wa 11 kugeza ku wa 16 harimo Manu Dibango wa Cameroon, Eddy Kenzo wa Uganda, Oliver Mtukudziwa Zimbabwe, Macky 2 wa Zambia, C4 Pedro wa Angola na Stewart Sukuma wa Mozambique uko bakurikirana, hagahita hakurikiraho The Ben uri ku mwanya wa 17, ukurikirwa na Aster Aweke wa Ethiopia, Balti wa Tunisia na Salif Keita wa Mali.

Abandi bagaragaye kuri urwo rutonde ni Mory Kanté wa Guinea, Cesária Évora wa Cape Verde, Emmerson wa Sierra Leone, Sarkodie Kallon wa Liberia, Pierre Claver Akendengué wa Gabon, Angélique Kidjo wa Benin, Toofanwa Togo, Smarty wa Burkina Faso, Gazza wa Namibia na Vee Mampeezy wa Botswana.

Mu byo bashingiraho bakora urwo rutonde harimo umubare w’abakurikira umuhanzi ku mbuga nkoranyambaga, uw’abarebye ibihangano bye kuri YouTube (YouTube views) n’izindi mbuga zicururizwaho umuziki, ibyamamare bakoranye umuziki, ibihembo yegukanye, n’ibindi.

The Ben agaragaye ku rutonde rwa Globe Data mu gihe indirimbo ye Insha Allah irimo kubica bigacika hirya no hino ku Isi aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abasaga  miliyoni 7 (7 million views).  

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA