Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko Tombola y’Igihugu yiswe InteGo! yitezweho kwinjiriza igihugu miliyoni 37,6 z’amadolari ya Amerika, ahwanye n’asaga miliyari 55 Frw,mu myaka itanu iri imbere.
Iyi tombola yatangijwe ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, ku bufatanye bwa RDB na MOJA Rwanda Ltd, ishinzwe kuyicunga, ikaba igamije guha Abanyarwanda uburyo bwo kwidagadura binyuze mu mikino y’amahirwe, ariko hashyirwaho n’ingamba zo gukumira ububata bushobora guterwa n’iyo mikino.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Imikino y’Amahirwe ikorera muri RDB, Nyombayire Serge yavuze ko iyi tombola izafasha Leta kwinjiza amafaranga, ariko ko hazanibandwa ku kubahiriza amabwiriza agenga imikino y’amahirwe no kurengera abayitabira.
Yagize ati: “Twatangije ku mugaragaro Tombola y’Igihugu, aho tugamije kumvisha Abanyarwanda muri rusange ko tuzibanda ku mabwiriza agenga imikino y’amahirwe.”
Yakomeje avuga ko abakina iyo mikino bagomba kuba bafite nibura imyaka 18, kandi ko hakwiye kubaho uburyo bufasha umuntu guhagarika gukina igihe abishakiye, kugira ngo ataba imbata y’imikino y’amahirwe.
Yasobanuye ko hagomba no gushyirwaho uburyo bwo gufasha abakinnyi gufata akaruhuko mu gihe runaka, aho kubemerera gukomeza gukina badahagarara.
RDB ivuga ko yatangiye ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda gukina mu rugero, no kubasobanurira ingaruka zishobora guterwa no gukina imikino y’amahirwe birenze urugero.
Nyombayire yasabye abaturage kumva ko imikino y’amahirwe atari uburyo bwo gushaka ubutunzi, ahubwo ko igomba gufatwa nk’imyidagaduro.
Ati: “Twongere kwibutsa abantu ko Tombola y’Igihugu ifite gahunda yo gukurikirana amafaranga ayivuyemo, akagaruka mu baturage agakoreshwa mu bikorwa birimo ubuvuzi, siporo n’umuco.”
Yongeyeho ko, hakurikijwe igenamigambi ry’imyaka itanu, hateganyijwe ko iyi tombola izinjiriza igihugu asaga miliyari 55 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Tombola y’Igihugu InteGo!, Daniel Muhizi, yavuze ko iyi tombola izakorwa mu mucyo, hagamijwe gutanga umusaruro ku gihugu no ku Banyarwanda, ariko hanarindwa ko abayitabira baba imbata yayo.
Yagize ati: “Tombola y’Igihugu ije gufasha abantu gukina bafite intego, aho gukina bagamije kujya mu bikorwa bibi.”
Muhizi yavuze ko hashyizweho ingamba zigamije kugabanya ibyago byo kuba imbata y’imikino y’amahirwe, zirimo kugena amafaranga umuntu ashobora gukoresha no kugabanya inshuro ashobora gukina.
Yasobanuye ko umuntu ashobora gutangira gukina ashyizemo amafaranga make, ariko ko hari imipaka agomba kubahiriza.
Ati: “Dufite ingamba mu kurwanya ububata. Hari amafaranga umuntu atagomba kurenza, kandi mu bihe byashize umuntu yashoboraga gukina inshuro ashaka, ariko ubu hari umubare w’inshuro atagomba kurenza.”
Yongeyeho ko InteGo! itagomba gufatwa nk’isoko y’amafaranga, ahubwo ko igamije kwidagadura. Amafaranga azajya atangwa nk’ibihembo ku batsinze, mu gihe andi azajya akoreshwa mu bikorwa bitandukanye bya Leta.
Uko wakina InteGo!
Kwitabira InteGo! bitangirira kuri 100 Frw. Ushobora gukina ukoresheje telefoni ukanze *759# cyangwa ukinjira ku rubuga rwa www.intego.rw.
Kugira ngo umuntu atangire gukina akoresheje urubuga, abanza gufungura konti yandikishamo nimero ya telefoni n’ijambo ry’ibanga. Asabwa kwemeza ko afite imyaka 18 cyangwa irenga, hanyuma akemeza nimero ye akoresheje kode yohererezwa mu butumwa bugufi.
Iyo amaze gufungura konti, ashobora kuyishyiramo amafaranga akoresheje Mobile Money. Amafaranga afite kuri konti n’ayo yatsindiye bigaragara ku rubuga.
InteGo! ifite imikino irimo Lotto 5/90 na FATA 12.
Muri uyu mukino, uwa Lotto 5/90 umukinnyi ahitamo imibare itanu mu mibare iri hagati ya 1 na 90. Igihembo giterwa n’uko imibare yahisemo ihura n’iyatombowe, hakurikijwe amategeko y’umukino.
Tombola ya Lotto 5/90 izajya itambutswa imbonankubone kuri RBA saa 7:40 z’umugoroba ku wa Mbere, ku wa Kabiri, ku wa Kane, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, izajya itambutswa saa 7:15 z’umugoroba.
Undi mukino ni FATA 12, aho umukinnyi ahitamo agasanduku kamwe mu dusanduku 12, akagashyiraho amafaranga atega.
Iyo agasanduku yahisemo kajyanye n’akagaragajwe n’umukino, atsindira inshuro 11 z’amafaranga yateze, nk’uko amategeko y’uyu mukino abiteganya.
Abategura iyo mikino bavuga ko amafaranga yo gutega muri uyu mukino ari 100 Frw, 200 Frw, 500 Frw cyangwa 1.000 Frw, kandi ko umukinnyi yemerewe gutega inshuro eshanu ku munsi, ndetse mu yo atega yose ntagomba kurenga ibihumbi 100 ku munsi.

