Tour du Rwanda 2022: Dujardin yagukanye intera ya kabiri, Geniez akomeza kuyobora isiganwa
Imibereho

Tour du Rwanda 2022: Dujardin yagukanye intera ya kabiri, Geniez akomeza kuyobora isiganwa

Imvaho Nshya

February 21, 2022

Kigali-Rwamagana (148.3 km)

1. Dujardin Sandy 03h28’25”

2. Laurance Axel 03h28’25”

3. Restrepo Jhonatan 03h28’25”

4. Mulueberhan Henok 03h28’25”

5. Uhiriwe Byiza Renus 03h28’25”

6. Nielsen Andreas 03h28’25”

7. Bendixen Louis 03h28’25”

8. Donaldson Robert 03h28’25”

9. Mcgill Scott 03h28’25”

10. Mat Amin Mohd Shahrul 03h28’25”

Urutonde rusange (152.3 km)

1. Geniez Alexandre 03h33’06”

2. Restrepo Jhonatan  03h33’12”

3. Dujardin Sandy  03h33’13”

4. Drege André  03h33’15”

5. Laurance Axel 03h33’15”

Imyanya Abanyarwanda bariho

22. Uhiriwe Byiza Renus 03h33’26”

25. Hakizimana Seth 03h33’28”

27. Muhoza Eric 03h33’30”

38.  Mugisha Moise 03h33’32”

40. Iradukunda Emmanuel 03h33’33”

42.  Mugisha Samuel 03h33’34”

50. Byukusenge Patrick 03h33’40”

58. Niyonkuru Samuel 03h33’48”

64.  Uwiduhaye 03h33’51”

67. Nsengimana Jean Bosco 03h33’56”

68. Manizabayo Eric 03h33’58”

70. Rugamba Janvier 03h33’59”

Taliki 22-02-2022

Kigali-Rubavu (155,9 km)

Umufaransa Dujardin Sandy ukinira ikipe ya Total Energies  ni we wegukanye intera ya kabiri ya Tour du Rwanda 2022 ariko Geniez Alexandre bakinana wari wegukanye intera ya mbere  akomeza kuyobora isiganwa.

Iyi ntera ya kabiri yahagurukiye i Kigali isorezwa mu Karere ka Rwamagana aho abakinnyi bazengurutse umujyi inshuro 10 basoza bakoze kilometero 148.3  aho bagereye ku murongo icyarimwe ari 58 ariko Dujardin Sandy abatanga imbere. Aba bakinnyi bose bakoresheje amasaha 3, iminota 28 n’amasegonda 25.

Umukinnyi w’umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus wasoreje ku mwanya wa 5.

Ku rutonde rusange, Geniez Alexandre ni we uyoboye aho  mu ntera ya kilometero 152,3 amaze gukoresha amasaha 3, iminota 33 n’amasegonda 6. Ku mwanya wa kabiri hari Restrepo Jhonatan  ukinira ikipe ya Drone Hopper – Androni Giocattoli mu Butaliyani umaze gukoresha amasaha 3, iminota 33 n’amasegonda 12 naho ku mwanya wa 3 haza Dujardin Sandy wegukanye intera ya kabiri aho amaze gukoresha amasaha 3, iminota 33 n’amasegonda 13.

Geniez Alexandre uyoboye isiganwa muri rusange

Ku ruhande rw’u Rwanda, umukinnyi uza hafi ni Uhiriwe Byiza Renus uri ku mwanya wa 22 aho amaze gukoresha amasaha 3 iminota 33 n’amasegonda 26 aho we n’umukinnyi wa mbere harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 20.

Uhiriwe Byiza Renus

Intera ya gatatu, Kigali-Rubavu

Kuri uyu wa Kabiri  taliki 22 Gashyantare 2022, Tour du Rwanda 2022 irakomeza hakinwa intera ya  gatatu  aho abasiganwa bahagurukira i Kigali bagasoreza i Rubavu kuri BRALIRWA  bakoze intera ya kilometero 155,9.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA