Umusore w’imyaka 18 wari witwaje imbunda yarashe abanyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye yizeho, riherereye mu majyepfo y’u Burasirazuba bwa Turukiya mu gace ka Siverek, mu Ntara ya Sanliurfa, akomeretsa 16, na we ariyahura.
Nkuko byatangajwe na CNN, Guverineri w’iyo Ntara Hasan Sildak kuri uyu wa 14 Mata 2026, yavuze ko iryo shuri ryagabweho igitero ryigisha imyuga, kandi uwagabye igitero nyuma yo kurasa yahise yihisha mu nyubako zaryo nyuma aza kwirasa akoreshe iyo mbunda.
Guverineri yasobanuye ko impamvu zatumye agaba icyo gitero itaramenyekana ariko hari gukorwa iperereza ryimbitse.
Nubwo kurasa ku bigo by’amashuri atari ibintu bikunze kubaho muri Turukiya, ariko amashusho yafashwe yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abanyeshuri benshi biruka byabayobeye nyuma yo kumva amasasu bashaka aho bahungira.