Twahungiye kwa Pasiteri twicwa n’abambaye amakanzu tubatirizwamo -Ubuhamya bwa Akaniwabo
Imibereho

Twahungiye kwa Pasiteri twicwa n’abambaye amakanzu tubatirizwamo -Ubuhamya bwa Akaniwabo

HITIMANA SERVAND

April 17, 2026

Akaniwabo Collette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Karere ka Bugesera yagarutse ku nzira yanyuzemo we na bagenzi be bahungiye ku wari pasiteri wabo mu idini ya Pantekote bakicwa n’abo yambitse amakanzu bambaraga bagiye kubatizwa aho bayambariye ku mihoro.

Ibi Akaniwabo yabigarutseho mu buhamya yatanze ubwo hibukwaga Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ntarama ruherereye i Bugesera.

Yagize ati: “Nari nsanzwe nsengera mu itorero rya ADEPR ndetse uko twari twahunze tuva iwacu i Mwogo twari abarokore benshi turi kumwe n’abapasiteri b’Abatutsi. Twageze ku gasozi ka Kayumba tugabwaho ibitero turaraswa abarokotse twigira inama yo guhungira kwa pasiteri Uwinkindi Jean kuri Paruwasi ya Kayenzi. Twumvaga aduhisha nk’abakirisitu be ndetse n’abashumba bakoranaga.”

Avuga ko icyizere bari bamufiteho cyaraje amasinde bagasanga yarabaye umwicanyi ruharwa.

Ati: “Twagiyeyo dushyitse ku marembo, mu kuza kutwakira, pasiteri yambitse interahamwe amakanzu yambarwa n’abagiye kubatizwa, imbere bashyiramo imihoro bayikenyereraho. Tukinjira mu mbuga bahise babwira abagabo n’abasore gupfukama hasi bakuramo ya mihoro batangira gutema abantu barabarimbura. Nikinze kuri robine yari iruhande nanjye sinzi uko batambonye uwo munsi ndawusimbuka.”

Akomeza agira ati: “Mu bugome bukomeye bwa pasiteri Uwinkindi, yategetse umusore witwa Karuranga kujya yikorera imirambo ayijugunya mu cyobo bagamije kumwica nyuma, birangira ataye ubwenge kubera ibyo yabonaga. Uwinkindi yategetse ko batamwica ngo azakomeze kwirukanka ku musozi, kandi koko yahoraga azunguruka atabaza kugeza bamwishe n’ubundi.”

Akaniwabo avuga ko yabayeho mu kangaratete kugeza ubwo Inkotanyi zamusangaga i Kayumba zikamurokora. Akaniwabo avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabayeho abihiwe cyane n’ubuzima kwiyakira biramugora.

Ati: “Ntabwo nifuzaga kuvuga. Banyitaga kibihira kuko nari nabihiwe cyane. Leta nziza yagiye ituba hafi iraduhumuriza ubuzima bugenda bugaruka. Uyu munsi turiho kandi tuzabaho. Ubu ndahinga umuceri nkeza nkajyana miliyoni zingahe kuri SACCO. Ubwo se si ndi umuntu w’umugabo? Ndashima cyane Inkotanyi zatumye ngaruka mu buzima, ndazikunda kandi nzahora nzikunda.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera Ndatsikira Evode yavuze ko abafite ubuhamya nk’ubwa Akaniwabo ari benshi asaba abacitse ku icumu rya Jenoside gukomera ntibagwe mu mutego w’ibyifuzo by’abashakaga kubarimbura.

Ati: “Uyu munsi twibuka abacu batuvuyemo tubakunze. Nyuma y’imyaka 32, dukwiye gukomera tukibuka twiyubaka, tukigira, abagambiriye kutwica ntibabone twandavuye nkuko babyifuzaga.”

Jean Uwinkindi wahoze ari Pasiteri mu cyahoze ari Komini Kanzenze, habaye mu Karere ka Bugesera, yafashwe mu mwaka wa 2010 muri Uganda, ahita yoherezwa ku rukiko rw’i Arusha, nyuma rumwohereza mu Rwanda tariki 19 Mata 2012 ubwo rwendaga gusoza imirimo yarwo.

Ku wa 30 Ukuboza 2015, Urukiko rukuru  rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu rumukatira igifungo cya burundu.

Akaniwabo Collette yagarutse ku buryo bishwe n’abo basenganaga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA