U Burundi bwemeje ko abasirikare babwo babiri bafatiwe muri RDC
Amakuru

U Burundi bwemeje ko abasirikare babwo babiri bafatiwe muri RDC

Imvaho Nshya

September 29, 2026

Nyuma y’igihe bihwihwiswa nk’inkuru z’ibihuha, u Burundi bwashyize bwemerera itangazamakuru ko abasirikare babiri b’u Burundi, Maj. Jérémie Nitunga na Capt. Félicien Kanjori, bafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ariko ahakana ko bafungiye i Kinshasa.

Byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Ngozi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, aho Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi Brig. Gen. Gaspard Baratuza, hagamijwe ko abo basirikare bari ku cyicaro cy’Ingabo z’u Burundi i Baraka, muri Kivu y’Amajyepfo, aho barimo gukorwaho iperereza.

Yasobanuye ko abo basirikare bagiye ahari ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi, batangira gufata amashusho y’aho hantu bituma bafatwa kugira ngo hakorwe iperereza ku mpamvu zatumye bafata ayo mashusho.

Brig. Gen. Baratuza yavuze ko Ingabo z’u Burundi zikomeje gukurikiranira hafi iryo perereza, asaba abantu gutegereza umwanzuro waryo, kuko ari igikorwa gisanzwe mu rwego rwa gisirikare.

Ibi yabivuze nyuma y’amakuru yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abo basirikare bafashwe n’Ingabo za RDC zibakeka kuba abatasi b’u Rwanda, nyuma bakajyanwa gufungirwa i Kinshasa. 

Ayo makuru yanavugaga ko Ingabo z’u Burundi ntacyo zari zigeze zibikoraho.

Nk’uko byatangajwe na BBC, Brig. Gen. Baratuza kandi yahakanye amakuru yavugaga ko abasirikare ba Tanzania binjiye mu Burundi, bambaye imyambaro y’Ingabo z’u Burundi, kugira ngo bajye kuzifasha kurwana muri RDC.

Yavuze ko Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo ko nta mpamvu yatuma zihisha abasirikare bari muri icyo gihugu, yongeraho ko nta masezerano hagati y’u Burundi na Tanzania ateganya guhanahana abasirikare.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA