Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko abantu bane bapfuye mu Buyapani ubwo inkubi y’umuyaga, Dujuan yerekezaga ku nkombe, hanyuma basaba abaturage barenga miliyoni 1,6 kuba maso.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abayobozi batangiye gutanga amakuru y’ingenzi yihutirwa ubwo inkubi y’umuyaga yimukaga iva ku nkombe z’u Buyapani, abo baturage bo mu Murwa Mukuru w’u Buyapani, Tokyo n’uturere tuwukikije basabwe kwimuka mbere y’uko inkubi y’umuyaga Dujuan ibageraho.
Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iteganyagihe cyagerageje kugabanya ibyateza inzitizi ku mvura nyinshi n’inkangu mu gihe inkubi y’umuyaga Dujuan yakomeza kuva ku nkombe z’u Buyapani yerekeza mu majyaruguru y’uburasirazuba.
Ikigo gishinzwe kurwanya inkongi n’ibiza cyatangaje ko abantu batatu bapfuye mu Ntara ya Chiba, mu burasirazuba bwa Tokyo, undi wahasize ubuzima ari uwo mu Ntara ya Kanagawa, ihana imbibi n’umurwa mukuru. Ibikorwa by’ubutabazi byo gushakisha birakomeje, kuko hari abandi bantu batandatu bataraboneka, baburiwe irengero nyuma y’inkangu.
Mu Ntara ya Chiba, inzu zisaga 45 000 nta muriro zifite, nk’uko Tepco ibivuga naho inzu zirenga 460 zangiritse, nk’uko bitangazwa n’Urwego rubishinzwe, Kampani ishinzwe umuriro w’amashanyarazi muri Tokyo (TEPCO) kandi ingendo z’indege zisaga 275 zahagaritswe.
Ku kirwa cya Oshima, kiri mu gice cya Tokyo, haguye imvura ya 832 mm mu masaha 48, ikaba yikubye inshuro zirenga ebyiri z’ikigereranyo gisanzwe cy’imvura isanzwe y’ukwezi kwa Nzeri, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’u Buyapani, NHK.
Inkubi z’umuyaga mu turere dushyuha zikunze kwibasira u Buyapani mu mpera z’impeshyi no mu ntangiriro z’umuhindo. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibikorwa bya muntu igatuma habaho imihindagurikire y’ikirere yangiza byinshi.
Mu ntangiriro za Nzeri, imvura nyinshi yabangamiye abakinnyi b’imikino ngororamubiri amagana bari mu mikino ya Aziya, yateguwe n’u Buyapani, bava i Nagoya iherereye mu gihugu rwagati.

