U Rwanda na Congo birasuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano  y’ubuziranenge bw’ibicuruzwa
Amakuru

U Rwanda na Congo birasuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano  y’ubuziranenge bw’ibicuruzwa

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 3, 2022

Nyuma y’uko mu Kwakira 2020 u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bisinye amasezerano y’ubufatanye mu  guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hubahirizwa ubuziranenge bw’ibicuruzwa, i Kigali hateraniye inama ihuje intumwa z’ibi bihugu byombi, isuzuma ibyagezweho  n’ibigomba kwihutishwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Ubu bufatanye bugamije gutuma ibicuruzwa byahawe ibirango by’ubuziranenge biva mu gihugu bijya mu kindi ku buryo bworoshye bitongeye gupimwa, no  gukumira ibitabwujuje bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Kugeza  ubu  hari  urutonde rw’ibicuruzwa bigeze ku 151 bishobora kuva mu gihugu kimwe bijya mu kindi byujuje ubuzirange. Hakomeje no kurebwa ibindi  bintu bicuruzwa cyane hagati y’ibi bihugu.

Atangiza iyi nama y’iminsi ibiri (ku wa 3-4 Werurwe 2022) ihuje abahagarariye Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge mu Rwanda ( RSB), Ikigo gitsura ubuziranenge muri Congo (OCC) n’ibindi bigo bifite aho bihuriye na serivisi z’ubuziranenge, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana  U. Béata, yashimye  intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibi bihugu  binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Avuga ko ubu bufatanye buzatuma ibicuruzwa bibasha   guhangana  no ku yandi masoko mpuzamahanga. 

Muri  uko guteza imbere ubucuruzi hanashyizweho amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ ibicuruzwa nk’uko byagarutsweho n’ Umuyobozi Mukuru wa RSB Murenzi Raymond.

Ati: “Ubuziranenge ni yo turufu ya mbere kugira ngo igicuruzwa kive mu gihugu kimwe kijya mu kindi, twemeranyijwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge, twashyizeho n’uburyo bwo gupima ibicuruzwa haba ku gice cy’u Rwanda no ku cya Congo kugira ngo ibicuruzwa bihanahanwa hagati y’ibihugu byombi bibe byujuje ubuziranenge”.

Umuyobozi Mukuru wa RSB Murenzi Raymond

Yakomeje agira ati: “…hashyirwaho   uburyo buhamye bwo kureba ko ibicuruzwa bihorana ubuziranenge bigahabwa ibirango by’ubuziranege; ibyabihawe ni byo bizajya byemererwa kujya muri Congo. RSB yahaye  Congo ibyo birango (S-Mark) ku buryo ufite ibicuruzwa biriho ashobora kwinjira ku isoko nta nkomyi. No ku rundi ruhande ni uko, batubwiye ibirango byabo turareba, tukabikurikirana ibyo bicuruzwa na byo bikinjira  mu Gihugu ku buryo bworoshye”.

Ku bucuruzi buto aho usanga umuntu yambutsa ibicuruzwa bikeya, Murenzi yavuze ko  hari uburyo bwashyizweho bwo kureba   ubuziranenge ukoresheje amaso kandi ko ku ruhande rw’u Rwanda abacuruzi bahugurwa kugira ngo ibicuruzwa byabo bizajye bigenda byujuje ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru wa OCC Gaby Lubiba Mampuya avuga ko ibicuruza bihererekanywa muri ibi bihugu bigomba kuba bifite ubuziranenge kuko bizatuma byitabirwa n’abaguzi.

Ati: “Natanga nk’urugero, Congo ni kimwe mu bihugu bitunganya cyane Chocolat mu Karere, iyo turebye abana bo mu Rwanda  na bo barazikunda ariko  zose usanga zigomba gutumizwa ahandi, muri uko guhererekanya ibicuruza rero ni ngombwa  ko n’izituruka iwacu zikundwa biturutse   ku buziranenge, RSB ikabyemeza ikabwira Abanyarwanda ko ubuziranenge bwazo ari nk’ubw’izo zituruka ahandi[…], abazigura nibiyongera ni byo bizatuma n’ubukungu bw’Akarere butera imbere”.

Yakomeje agaragaza ko amasezerano ibihugu byombi byasinye azatuma bikomeza gusangira ubunararibonye no gukuraho inzitizi zizitira iterambere  ry’ubucuruzi.

Iyi nama irimo kubera i  Kigali ije ikurikira indi yabereye i Kinshasa muri Congo mu Gushyingo 2021.

Uretse aya masezerano arebana n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa, hagiye hasinywa n’andi agamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo harimo ajyanye no guteza imbere ishoramari, ayo gukuraho imisoro itangwa kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi n’ayandi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana U. Béata
Umuyobozi Mukuru wa OCC Gaby Lubiba Mampuya

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA