U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare
Amakuru

U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 3, 2022

Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano nyuma y’ibiganiro byahuje Umugaba w’Ingabo wa Qatar Lt. Gen. (Pilot) Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura.

Ayo masezerano yasinywe ubwo Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko rw’iminsi itatu, basuraga icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda.

Ibiganiro hagati y’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu byombi byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo  izijyanye n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Ku wa Gatatu, Lt Gen Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit n’itsinda rimuherekeje kandi banakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Uru ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi by’umwihariko uw’inzego za gisirikare, rurasozwa kuri uyu wa Kane.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA