Guverinoma y’u Rwanda yishimiye guha ikaze abaturutse impande zose z’Isi bitabiriye Inama mpuzamahanga ya 38 ihuza ibihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal agamije kurengera akayunguruzo k’izuba (MOP38), iteranira i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 ikazageza ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Iyi nama irahuriza hamwe abasaga 1 000 barimo abahagarariye za Guverinoma, Imiryango Mpuzamahanga, inganda n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kurengera akayunguruzo k’izuba no gufata izindi ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ni inama ibaye mu gihe hashize imyaka 10 Umujyi wa Kigali wakiriye inama yemeje ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal rizwi nka Kigali Amendment, mu Kwakira 2016.
Amasezerano abuguruye ya Kigali (Kigali Amendment) asaba ibihugu kugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’imyuka ihumanya ikirere yifashishwa mu bikoresho bikonjesha (Hydrofluorocarbons/ HFCs), bikayisimbuza indi itangiza ikirere ku rugero ruto, ndetse bikongera ingufu mu gukoresha ibikoresho bikonjesha bikoresha amashanyarazi make.
Ibyo ni ingenzi kuko gushyira mu bikorwa neza ayo masezerano bishobora gufasha kwirinda izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi rishobora kugera kuri dogere 0,5°C mu mpera z’ikinyejana, nk’uko bigaragazwa n’ibiteganyijwe mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kongera kwakira amahanga i Kigali, nyuma y’imyaka 10 ibihugu byemeranyije kuri iri vugururwa.
Yagaragaje ko MOP38 ari umwanya wo kureba ibyagezweho, hibandwa ku kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa ibyo ibihugu byiyemeje, guteza imbere ibikoresho bikonjesha bikoresha ingufu nke no korohereza abaturage kubona serivisi zo gukonjesha zitanduza ikirere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ibiro bishinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amasezerano ya Ozone mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP), Megumi Seki na we yagaragaje ko gusubira i Kigali nyuma y’imyaka 10 ari amahirwe yo gusuzuma intambwe imaze guterwa no kongera imbaraga mu bikorwa byo kurengera akayunguruzo k’izuba no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Inama nk’iyi yabaye ku nshuro ya 37 iheruka guteranira i Nairobi muri Kenya hagati y’itariki 3 n’iya 7 Ugushyingo 2025.