Ubuhamya bwa Munganyinka washyinguye abe nyuma y’imyaka 30
Imibereho

Ubuhamya bwa Munganyinka washyinguye abe nyuma y’imyaka 30

KAYITARE JEAN PAUL

April 16, 2026

Umuhanzi Munganyinka Florence uzwi nka Alouette, yavuze ko ku myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, ari bwo yamenye amakuru y’abo mu muryango we kandi abashyingura mu cyubahiro. 

Yabigarutseho ejo ku wa Gatatu tariki 15 Mata 2026, ubwo yari muri Politekinike y’u Rwanda Koleji ya Karongi, mu gikorwa cyo kwibuka abarimu, abanyeshuri n’abandi batutsi biciwe muri EAFO Nyamishaba, ubu ni mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.    

Mu buhamya bugufi bwa Munganyinka, yavuze ko mu myaka 30 ari bwo yabonye umuvandimwe we Munyambo Norbert.

Ati: “Mu bavandimwe banjye, ni we nabashije kubona. Bamwishe mpari, bamuta mu muhanda ariko nyuma ya Jenoside ntitwamenya ngo bamusize he.

Nagize ikintu kinini cy’ikiniga cyangwa cy’igikomere nibaza ko mpora mbagenda hejuru bose.”

Munganyinka ashimira ubuyobozi bwa Politekinike y’u Rwanda Koleji ya Karongi bwamumenyesheje ko umuvandimwe we witwa Mukayiranga yashyinguwe mu cyubahiro kandi akaba yibukwa.

Ati: “Ibyo bintu byari igikomere kiremereye ku buzima bwanjye kuko nabonaga nta muvandimwe wanjye n’umwe nigeze nshyingura.

Munyambo rero yabonetse munsi y’aho yiciwe, birashoboka ko ari Inkotanyi zahageze zikamusanga mu muhanda, zimushyira mu kintu cyo kwifubika (Cover) gikoze muri pulasitike cyo kwa muganga, ni ko ntekereza, kuko interahamwe ntizari kugira izo mbabazi.”

Agaragaza ko muri iyo myaka 30, impamvu Munyambo ari we wabonetse akamenyekana, ari uko basanze imisatsi ye igihari, abantu bamubonye bavuga ko uwo mwana ari uwo kwa Munyakazi.

Akomeza agira ati: “[…] ariko kuko batari kumenya imyenda ntawari kubimenya. Barampamagaye ngo ndebe, nanjye ntabwo nari kubimenya mpitamo gukoresha ikizamini cy’uturemangingo ndangasano (DNA).

Gukoresha DNA uri muzima, undi amaze imyaka 30 apfuye, ni iyindi ntimba iremereye ariko byambereye byiza kuko nasanze ari mwene mama, iyo ntasanga ari we nari gupfa bundi bushyashya.”

Ubwo yarimo guherekeza umuvandimwe ajya kumushyingura, Munganyinka avuga ko ari ho hashibutse igitekerezo cy’indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Ese muri amahoro’.

Ati: “Iyi ndirimbo ngiye kuririmba, nibwo yanjemo muherekeje rwose, nibwo natangiye kwibaza uko yari ateye, imico ye, imico y’iwacu ndibaza ngo ubu bameze bate?

Abantu bacu twabuze ubu noneho bameze bate, ese bari amahoro badusize turi impinja.”

Avuga ko yakuze ari muto ndetse Ababyeyi be bakagira igishyika cy’uko ashobora gutwarwa n’umuyaga mwinshi cyangwa agatembanwa n’imvura bityo Ababyeyi bagahorana izo mpungenge.

Munganyinka akomeza agira ati: “Nkibaza nti ubu iyo bambona ukuntu naje kuvamo umugore munini cyane, ukuntu naje kuba umubyeyi […] uyu munsi ndi umubyeyi ubyaye 7, Imana yangiriye neza.”

Mu kwibuka abo mu muryango we, Munganyinka avuga ko iyo baza kuba bakiriho nibura ngo barebe u Rwanda Abanyarwanda bafite. Asaba abakiri bato kurwanya ikintu cyose cyatuma hongera kubaho ibyabaye

Ati: “Banyarwanda kandi bana batoya, muzarwanye iki kintu cyatubayeho kirakomeye. Muzakirwanye, ntimukabivuge ngo bibe umuhango, ntimukabikore nk’ibintu mukina nabyo, ni ibintu byari biremeye.”

Munganyinka Florence azwiho kuririmba Indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwigisha indangagaciro, uburere mboneragihugu ndetse n’izirata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  

Munganyinka Florence ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Nyamishaba mu Murenge wa Bwishyura
Munganyinka ashyira indabo ku kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside mu cyahoze ari ETO Kibuye, ubu ni muri Politekinike y’u Rwanda Koleji ya Karongi

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA