Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Kamuhire Alexis yagaragaje ko Abanyarwanda bamaze kumenya ko ubumwe buruta ibyabatanya kandi ntawe bashobora kwemerera ko abasubiza inyuma, cyane ko bamaze gusobanukirwa ko politiki mbi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa 17 Mata 2026, ubwo abakozi b’Urwego rw’Ubugenzuzi bukuru bw’Imari ya Leta n’ab’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, (RRA) bifatanyaga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kamuhire yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso kigaragaza ko Igihugu cyanyuze mu mateka ashaririye bityo ntawe ushobora kwemera uwasubiza u Rwanda inyuma kuko ubumwe ari nkingi yo kurwubaka.
Yagize ati: ”Tumaze kumva neza ko ubumwe bwacu buruta ibyadutanya uko byaba bimeze kose. Tuzahora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amateka ashaririye yaranze Igihugu cyacu ntituzemere ko hagira ushaka kudusubiza inyuma.”
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ingaruka za politiki mbi ya Repubulika ya mbere n’iya kabiri kuko ivanguramoko ryigishijwe mu mashuri, ricengezwa mu rubyiruko no mu bakuze ndetse inzego za Leta ziyubakiraho zifata ibyemezo.
Kamuhire avuga ko nyuma yo kubiba urwango mu Banyarwanda hashinzwe n’imitwe y’Interahamwe ziratozwa ndetse zihabwa intwaro byose bigamije gutsemba Abatutsi.
Yahereye aho avuga ko urwango n’ivangura bibyara ikintu kibi aboneraho gusaba abakozi b’ibyo bigo kurwanya imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagashyira hamwe bagamije kubaka Igihugu.
Yagize ati: ”Turasabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside cyane ko ikomeje gukwirakwizwa na bimwe mu bihugu duturanye cyane cyane imvugo z’urwango n’amacakuburi no kwamagana abahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turasaba kuba imboni z’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda aho turi hose mu kazi ka buri munsi turasabwa gushyira hamwe no gukora cyane tuzirikana ko turimo kwiyubakira Igihugu.”
Kamuhire yashimye Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite ubu bushishikajwe n’iterambere, kwiyubaka, ubumwe n’ubudaheranwa ndetse Abanyarwanda bakabana mu mahoro.

