Ubumwe n’ubudaheranwa byabereye icyomoro abakomerekejwe n’amateka yijimye y’u Rwanda
Imibereho

Ubumwe n’ubudaheranwa byabereye icyomoro abakomerekejwe n’amateka yijimye y’u Rwanda

MUTETERAZINA SHIFAH

October 6, 2026

Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ivangura n’amacakubiri byaranze u Rwanda kuva ku ngoma y’ubukoloni kugeza kuri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ko nta mpamvu yo gusubira inyuma.

Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo hatangizwaga ibiganiro bizamara ukwezi bigamije guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa, bikazabera mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ibyo biganiro byagaragaje ubuhamya bw’abantu banyuze mu bihe bitandukanye by’amateka y’u Rwanda, bamwe bakaba baragize uruhare mu bikorwa by’amacakubiri, abandi bakaba barabaye ibitambo by’ivangura ryagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri ubwo buhamya, Ambasaderi Mutsindashyaka Théoneste yavuze ko yahereye ku ishuri akibonera ivangura rishingiye ku moko, ubwo yari akiri umwana.

Yibuka ko mu 1973, ubwo yigaga mu mashuri abanza, umwarimu yinjiye mu ishuri agasaba abanyeshuri gutandukana hashingiwe ku bwoko.

Ati: “… Abahutu muhaguruke! Arongera asaba Abatutsi guhaguruka. Njyewe sinahaguruka. Araza ankubita inkonji mu mutwe ati: ‘Inzoka, mwabaye mute?”

Mutsindashyaka avuga ko icyo gihe yari akiri muto ku buryo atashoboraga gusobanukirwa neza n’icyo ivangura ryari rishingiyeho.

Yageze mu rugo abaza sekuru ati: “Umuntu aba inzoka gute?”

Ubu buhamya, nk’uko yabigaragaje, bugaragaza uburyo imyumvire y’ivangura yashoboraga gutangirira mu buzima bwa buri munsi, ikagera no mu mashuri, mu nzego z’imirimo no mu yandi mashami y’ubuzima bw’Igihugu.

Yanasobanuye ko yigeze gukora ikizamini cyari kumwinjiza muri kaminuza, akagira amanota meza, ariko ntashyirwe ku rutonde rw’abemerewe kwiga, mu gihe abandi yari yarushije batsinze bakinjiraga muri kaminuza.

Nyuma y’aho yaranafunzwe. Icyakora, avuga ko nyuma y’uko Igihugu kibohowe, Abanyarwanda bahisemo kudakomeza guheranwa n’amateka mabi, ahubwo bagashyira imbaraga mu kubaka Igihugu gishingiye ku bumwe.

Mu buhamya bwatanzwe na Maj Gen (Demob) Nsanzubukire Félicien, wahoze abarizwa mu mutwe wa FDLR, yavuze ko politiki y’ivangura n’amacakubiri ikiri mu murongo w’uwo mutwe.

Yagaragaje ko icyo gihe yagiye mu bikorwa byari bishingiye ku myumvire y’uko ubutegetsi bwagombaga gusubizwa ku rundi ruhande rw’amacakubiri, aho kugira ngo Abanyarwanda bubake Igihugu kimwe.

Nyuma, Nsanzubukire yaje gutahuka mu Rwanda, arafatwa, araburanishwa ndetse ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Uyu mugabo avuga ko gutahuka no gufungwa byahinduye imyumvire ye ku buzima no ku mateka y’Igihugu.

Yagize ati: “Naje kugera aho ndataha, mfashwe icyo gihe numvaga bindangiriyeho, ariko uko gufatwa kwaje kumviramo ubuzima.”

Yashimiye Perezida Paul Kagame ku byo yise “kureba kure” mu gushyira imbere ubumwe n’ubudaheranwa, avuga ko amahirwe yahawe yamufashije kongera kubaka ubuzima bwe no kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda ko amateka nk’ayo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye abitabiriye ibiganiro kudasiga ubutumwa bw’ubumwe aho bwatangiwe, ahubwo bakabugeza mu miryango, aho bakorera, mu madini no mu yindi miryango nyarwanda.

Ati: “Isomo dukwiye gukura muri ibi biganiro ni uko dukwiye kuba abambasaderi b’Ubumwe n’Ubudaheranwa, tujyane ibi biganiro aho dutuye, dukorera, tujyane ibi biganiro tubigeze mu bindi byiciro.”

Yanasabye abanyamadini n’imiryango itari iya Leta kugira uruhare mu gutegura ibiganiro nk’ibi, kugira ngo ubutumwa bwo kubaka ubumwe bugere ku banyarwanda benshi.

Amakuru yatangajwe muri ibi biganiro agaragaza ko igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda cyazamutse mu myaka ishize, kuko isuzuma ryo mu 2025 ryagaragaje ko icyo gipimo cyageze kuri 95,3%, kivuye kuri 82,3% mu myaka 15 yari ishize.

Nubwo imibare igaragaza intambwe imaze guterwa, ubuhamya bw’abitabiriye ibiganiro bugaragaza ko urugendo rwo gukomeza kubaka ubumwe rudasaba kwirara.

Ku bantu banyuze mu bihe by’ivangura, ihohoterwa n’amacakubiri, ubumwe si ijambo riri mu nyandiko za politiki gusa ahubwo ni inzira isaba kwibuka amateka, kwemera amakosa, kubabarira, guhindura imyumvire no gushyira imbere inyungu z’Igihugu.

Ku rundi ruhande, ubuhamya bw’abigeze kugira uruhare mu bikorwa by’amacakubiri bugaragaza ko guhinduka bishoboka, iyo umuntu ahaye agaciro ukuri, akemera inshingano ze kandi agahitamo gutanga umusanzu mu kubaka aho gusenya.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwashyize ubumwe bw’Abanyarwanda, ubutabera n’ubudaheranwa mu nkingi z’ingenzi zo kongera kubaka Igihugu.

Ibiganiro byatangijwe kuri uyu wa Kabiri bigamije gukomeza iyo nzira, mu gihe u Rwanda rukomeza guhangana n’ingaruka z’amateka y’amacakubiri no gushimangira imyumvire y’uko ubwenegihugu busangiye ari bwo shingiro ry’ejo hazaza.

Ubutumwa bw’abitabiriye ibi biganiro burasa: amateka ntashobora guhindurwa, ariko uko Abanyarwanda bahisemo kuyigiramo isomo no kubaka ejo hazaza ni bo babifitemo ububasha.

Kuri bo, inzira y’ubumwe n’ubudaheranwa yatangijwe nyuma y’amateka mabi y’Igihugu si iy’igihe gito. Ni urugendo rw’Igihugu rwagombye gukomeza, rukanasigasirwa n’abariho uyu munsi ndetse n’abazakurikira.

Minisitiri Buzimana yasabye Abanyarwanda kuba Abasambasaderi b’Ubumwe n’Ubudaheranwa
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage mu bikorwa byo gutangiza ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA