Ubushyuhe bwatumye ibigo by’amashuri birenga 300 mu Bwami bw’u Bwongereza bifunga
Mu Mahanga

Ubushyuhe bwatumye ibigo by’amashuri birenga 300 mu Bwami bw’u Bwongereza bifunga

KAMALIZA AGNES

June 23, 2026

U Bwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko ibigo by’amashuri 312 biri mu bice bitandukanye by’icyo gihugu byabaye bifunze kubera ubushyuhe bukabije bukomeje kwiyongera, ndetse biteganyijwe ko bushobora kurenga dogere selisiyusi z’ubushyuhe 35°C muri iki Cyumweru.

BBC yatangaje ko hatanzwe impuruza z’ubushyuhe bukabije mu bice bimwe by’u Bwongereza kuva wa 24 Kamena, kugeza saa tatu z’ijoro zo ku wa 25 Kamena 2026.

Biteganyijwe ko ubushyuhe buzagera ku rwego rwo hejuru no mu bindi bihugu nka Scotland muri iki Cyumweru, mu gihe Abahanga mu by’iteganyagihe bavuze ko ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere selisiyusi 29°C cyangwa 30°C mu turere twa Ayrshire, Dumfries, Galloway n’ahandi.

Kugira ngo hatangazwe ko habaye ubushyuhe bukabije muri Scotland, ubushyuhe bugomba kuba nibura buri kuri 25°C mu minsi itatu ikurikirana ndetse biteganyijwe ko bushobora kurenga.

Ikigo cy’iteganyagihe cy’u Bwongereza, Met Office, cyatanze impuruza kuri ubwo bushyuhe bukabije, gisaba abaturage kwitonda cyane.

Inzego z’ubuzima zaburiye abaturage ko ubu bushyuhe bushobora guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima, cyane cyane ku bana, abasaza n’abafite uburwayi budakira zisaba  abaturage kunywa amazi menshi no gufasha abantu bafite ibyago byinshi byo kugirwaho ingaruka n’ubushyuhe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA