Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro
Mu Mahanga

Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro

SHEMA IVAN

September 29, 2026

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda, UBC TV, wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami mushya wa 13 w’Ubwami bwa Tooro.

Umuhango wabereye i Fort Portal Kuri uyu wa 29 Nzeri 2026, cyitabirwa na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni n’abandi bayobozi batandukanye. Yatoranyijwe n’akanama k’abantu 21 bo mu muryango wa cyami wa Babiito

Uyu muhango waranzwe n’imigenzo gakondo irimo kubaga ikimasa no kumena amaraso y’inkoko, mu gihe Nyabongo yanagenze n’amaguru hagati ya saa sita z’ijoro na saa cyenda z’ijoro yerekeza ku Ngoro ya Karuziika, aho yanakoze umuhango w’urugamba rwo guhatanira ikamba.

Edward Rukidi yimitswe nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze ku myaka 34.

Kijanangoma yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru muri Uganda Broadcasting Corporation, UBC. ndetse yanakoze kuri Televiziyo Rwanda asoma amakuru mu ishami ry’icyongereza.

Umwami Nyabongo yimye ingoma asimbuye Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, watanze ku wa 27 Kanama 2026 azize kanseri yivurizaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Oyo yari yarimye ingoma afite imyaka itatu gusa mu 1995, nyuma y’urupfu rwa se, ibintu byamuhesheje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera amafoto ye yambaye imyambaro y’ubwami n’ikamba akiri umwana.

Nyina wa Oyo, Best Kemigisa, na mushiki we Princess Ruth Komuntale, bavuga ko Oyo yasize umuhungu muto ndetse ko hari inyandiko igaragaza ko ari we wagombaga kumusimbura ku ngoma.

Oyo Nyimba yatanze nta mwana we wari uzwi ku mugaragaro gusa nyuma yaho Perezida Museveni yatangaje ko yasize umwana w’umuhungu uzima ingoma ariko ko azagaragazwa mu gihe gikwiye .

Ubwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ubwo yageraga i Fort Portal ahabereye umuhango wo kwimika umwami w’Abatooro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA