Umuhanzi ukunzwe muri Uganda Crysto Panda yemeje ko mbere yo gusohora indirimbo yakoranye na Spice Diana, yabanje kubimenyesha Sheebah Karungi mu rwego rwo kubaha ubucuti bafitanye.
Ni indirimbo yitwa ‘Continue’ Chrysto Panda yakoranye na Spice Diana ikaba yarashyizwe ahagaraga mu mpera z’icyumweru gishize aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwibaza niba ibyo bitazangiza ubucuti busanzwe buri hagati ya Panda na Sheebah, kubera ko Sheebah na Spice Diana basanzwe batumvikana.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata 2026, Crysto Panda yavuze ko yabanje kubwira Sheebah iby’iyo ndirimbo ndetse amubaza niba nta kibazo abibonamo mbere yo kuyishyira hanze. Yagize ati: “Nifuzaga gukorana na Spice Diana, na we arabyemera, ariko nanifuzaga kumenya niba Sheebah abibona neza. Sheebah ni inshuti yanjye, rero mu rwego rwo kumwubaha, namubwiye ko mfite indirimbo na Spice mubaza niba nta kibazo abifiteho.”
Akomezza agira ati: “Yarambwiye ati nishimiye cyane uko uri gukorana n’abahanzi bakomeye. Ibi bigaragaza ko umaze gutera imbere nk’umuhanzi.” Spice Diana na we yashimangiye ko icyemezo cya Chrysto Panda gikwiye kuko bikwiye ko abantu bubaha ubushuti bagirana n’abantu ibitandukanye n’uko abenshi bari babyiteze bibaza ko Diana ari bubyakire nabi.
Spice Diana ati: “Ugomba kubaha ubucuti. Hari inshuti zacu zifitanye umubano n’abantu tutabanye neza. Ibyo ni ukubahana. Hari ibintu twirinda gukora kuko tuzi ko byababaza inshuti zacu. Ubucuruzi ntibukwiye gusenya ubundi, kandi ntibukwiye gusenya ubucuti.”
Ihangana hagati ya Sheebah Karungi na Spice Diana rikunze kugaragarira mu magambo bakunze guterana ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ugasanga umwe yahimbye indirimbo ishotora muganzi we n’undi agahimba imusubiza.
Umwuka mubi hagati y’abo bahanzi watangiye mu 2023, ubwo Spice Diana yitaga Sheebah Karungi uwigira uhirimbanira uburenganzira bw’ab’igitsa gore ‘Fake Feminist’ abinyujije mu ndirimbo, biza gufata indi ntera muri Gicurasi 2024, ubwo Spice Diana yashyiraga hanze indirimbo yise Twookya, (bisobanuye ‘turatwika’), yumvikanamo amagambo asubiza Sheebah ku ndirimbo ‘Sipimika’ amubwira ko iyo bamumenyereye abatwika.
