Umubano w’u Rwanda na Mozambike ni ntamacyemwa – Col (Rtd) Ndamage
Politiki

Umubano w’u Rwanda na Mozambike ni ntamacyemwa – Col (Rtd) Ndamage

WILSON TWAGIRA

October 29, 2026

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambike Col (Rtd) Ndamage Donat avuga ko nyuma yaho Ingabo z’u Rwanda zafashije mu gikorwa cyo kugarura amahoro mu gihugu cya Mozambike, umubano w’ibihugu byombi ubu umeze neza, kandi ari ntamacyemwa, avuga ko ibyo byanashimangiwe n’amasezerano  yasinywe (Status of Force Agreement),  akaba yaramaze kuvugururwa agena imikoranire  hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yahaye RBA, Intumwa y’u Rwanda muri Mozambike yavuze ko kugeza ubu ubuzima muri icyo gihugu bwaragarutse, ahanini biturutse ku bushake n’imbaraga Abanyarwanda bashyizemo bafatanyije na Mozambike ku buryo mu turere tumwe tw’icyo gihugu, nibura aho 90% by’abaturage basubiye mu mitungo yabo bari barataye bitewe n’umutekano muke bari baratejwe n’abakora iterabwoba bahungabanyije umutekano w’abaturage ba Mozambike.

Ati: “Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Mozambike umeze neza kandi ni ntamacyemwa, bnbura abana bariga, abantu barema amasoko, imodoka ziragenda, amasosiyete akora imirimo yo gucukura gaze yasubukuye imirimo iragenda neza ku buryo imirimo igeze ku kigero cya 40% n’abari barataye imitungo yabo abasaga 90% basubiye mu byabo n’imikoranire n’inzego z’umutekano imeze neza kuko hambere aha hari ingabo za mozambike zigera kuri 500 zahuguwe n’ingabo z’u Rwanda.”

Ku birebana n’iterambere ry’umuco w’Abanyarwanda baba muri Mozambike, Amb. Col (Rtd) Ndamage avuga ko Abanyarwanda baba muri Mozambike bishimira ko abana babo ubu begerejwe amashuri babifashijwemo na Ambasade bakiga ururimi rw’Ikinyarwanda, kugeza ubu hakaba hari abasaga 50 batangiye ayo masomo, avuga ko vuba aha bazakomeza imikoranire na REB aho bazafashwa kubona imfashanyigisho n’integanyanyigisho ku buryo bw’iyakure.

Amb. w’u Rwanda muri Mozambike Col( Rtd) Ndamage Donat

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA