Umuhanzi Nizzo Kaboss agiye gutangira gukina filime
Ibyamamare

Umuhanzi Nizzo Kaboss agiye gutangira gukina filime

MUTETERAZINA SHIFAH

October 29, 2026

Nizzo Kaboss uzwi mu itsinda rya Urban Boyz yavuze ko agiye kwinjira mu gukina filime afatanyije na Queen Ringo ari na yo  ye ya mbere.

Ni bimwe abo bombi batangarije mu kiganiro bagiranye n’itangazamkuru ku wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2026, bavuga ko uretse kuba umubano wabo wifashe neza banafitanye imishinga itandukanye irimo na Filime.

Nizzo avuga ko gukina filime atari igitekerezo kije vuba ahubwo ko yari agisanganywe gusa yahoze yifuza gutanga filime iri ku rwego rwiza kandi yizeyeko azabigeraho.

Nizzo ati: “Njyewe, n’iyo nakomeza gukora umuziki na sinema, nakomeza kuyikora kuko kuva na kera nakundaga filime.

Nifuzaga gukina iziri ku rwego rwiza kandi ndi kumwe na Queen, ubizi, azamfasha.”

Nizzo  yakanguriye abamukunze kandi bakamushyigikira mu muziki ko abashimira, aboneraho kubasaba gukomeza gukurikirana imikino akorana na Queen Ringo, binyuzwa kuri shene yabo ya YouTube, kuko ari na yo izanyuzwaho iyo filime.

Ati “Turi mu bikorwa byo kumenyekanisha shene yacu ya YouTube, ari na yo izacaho filime yacu. Abakunzi banjye babe bakurikira imikino turi kubaha, ibindi bazagenda babibona, kuko ni uburyo bwo kubaha ibyo baba bareba batatubuze, kandi n’ibindi bizaza bibyara umusaruro.”

Aba bombi bavuga ko uretse filime bafite n’indi mishinga myinshi bahuriyeho, bazatangira gushyira hanze bitarenze muri Werurwe 2027.

Nizzo Kaboss,  yatangiye urugendo rw’umuziki akiri mu Karere ka Huye, mbere yo kumenyekana cyane mu itsinda rya Urban Boyz ryatangiye gukora mu 2008, yaririmbanagamo na Humble Jizzo na Safi Lee. Bakoze indirimbo zitandukanye ziyongera ku zo yakoranye n’itsinda, zirimo Fine yakoranye na Social Mula na Peace Jolis mu 2021.

Nizzo Kaboss avuga nafatanya na Queen azakora Filime y’inzozi ze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA