Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3
Imyidagaduro

Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3

MUTETERAZINA SHIFAH

October 19, 2026

The Ben, umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika y’Iburasirazuba, yateguje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘New Year Groove’ kigiye kongera kuba ku nshuro ya 3 cyikazitabirwa n’ibihangange mu muziki w’Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Yabitangarije mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2026, ashimangira ko ibyari ibihuha byabaye amakuru mpamo.

Yanditse agira ati: “Itangazo rikomeye mu mateka y’imyidagaduro yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kose. Gutegereza byarangiye, byabihuha byahindutse impamo, The New Year Groove igice cya gatatu yongeye yaje.”

Uyu muhanzi ubushize wataramanye na mugenzi Bruce Melodie wo mu Rwanda muri iryo tangazo yagaragaje ko kuri iyi nshuro hazaza n’abahanzi bo hirya y’imbibi z’u Rwanda. Ati: “Tubazaniye ibihangange by’umuziki mu Karere ka Afurika yiburasirazuba bose bazataramira munsi y’igisenge kimwe mu rwego rwo kubafasha kwizihiza umwaka mu mateka atazibagirana.” 

The Ben yakomeje guca amarenga y’abahanzi bazatumirwa n’Ibihugu bazaturukamo, arandika ati: “Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kose kazanyeganyega, imbaraga zitakumirwa, ibyamamare bizatarama hazaza ab’u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, n’u Rwanda.”

Ubwo yari mu Kiganiro n’itangazamakuru mu mwaka 2025, The Ben yigeze kuvuga ko yifuza ko igitaramo cya The New Year Groove cyaguka kikaba ngarukamwaka ndetse akaba ataririmbyemo, ariko abandi bahanzi bakagitaramiramo.

Yagaragaje ko icy’ingenzi ari uko Abanyarwanda babona uburyo bwo kwishima no gutangira umwaka mushya bishimye hatitawe ku muhanzi waba uri ku rubyiniro.

The New Year Groove 2026 cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026, saa tatu z’umugoroba, kibera muri BK Arena i Kigali, gisozwa ku wa 2 Mutarama 2026, saa munani  na cumi n’itanu (02:15) za mu gitondo aho cyahuje abahanzi barimo The Ben na Bruce Melodie. Biteganyijwe ko The New Year Groove igice cya gatatu izaba tariki 01 Mutarama 2026, muri BK Arena. 

The Ben agiye kuzana ibyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda
The Ben yatangaje ko The New Year Groove igiye kongera kuba

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA