Umusaruro w’ubuhinzi u Rwanda rwohereje hanze winjije Miliyari 2 Frw
Amakuru

Umusaruro w’ubuhinzi u Rwanda rwohereje hanze winjije Miliyari 2 Frw

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 16, 2022

Mu cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa n’icyayi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 2,059,574, akaba asaga Miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko byemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na Toni 471, cyikinjiza amadolari y’Amerika 1,261,793.

Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, mu Bwongereza no mu Misiri.

Toni 54,6 z’ikawa ni zo zoherejwe hanze, zinjiza amadolari y’Amerika 325,385. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 5,9.

Ikawa yoherejwe mu Bishinwa no mu Buyapani.

Ni mu gihe ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo byoherejwe mu mahanga bingana na Mega Toni 200,25 byinjije amadolari y’Amerika 472,396.

Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Buholandi no mu Bwongereza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA