Umusifuzi wa mbere muri Afurika ntazasifura Igikombe cy’Isi 
Siporo

Umusifuzi wa mbere muri Afurika ntazasifura Igikombe cy’Isi 

SHEMA IVAN

June 9, 2026

Omar Abdulkadir ukomoka muri Somalia wari kwandika amateka yo kuba uwa mbere wo muri iki gihugu usifuye igikombe cy’Isi, yakuwe ku rutonde rw’abasifuzi bemerewe gusifura iri rushanwa rikomeye muri Ruhago, nyuma y’uko yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Omar uherutse guhabwa igihembo cy’umusifuzi wa mbere muri Afurika w’umwaka wa 2025 yari ku rutonde rw’abasifuzi barindwi bo muri Afurika bazasifura Igikombe cy’Isi Mexique na Canada kuva ku wa Kane tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga.

Gusa ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Miami muri Amerika, yangiwe kwinjira ahubwo asubizwa muri Turikiya, ashinjwa kutagira ibyangombwa byuzuye. 

Nyuma yo kuvugana n’inzego z’ubuyobozi muri Amerika, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryavuze ko Artan atazasifura Igikombe cy’Isi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara, iryo shyirahamwe riragira riti: “FIFA iremeza ko umusifuzi Omar Abdulkadir Artan atazabasha kwitoza no gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’uko yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ryakomeje rigira riti: “FIFA ntiyivanga mu mikorere ya serivisi z’abinjira n’abasohoka z’igihugu cyakiriye, harimo ibijyanye no gutanga visa, ndetse yamenyeshejwe n’abayobozi ko ikibazo cya Artan kitahinduka.”

Umujyanama Mukuru wa Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko muri Somalia yemeje ko Artan yangiwe kwinjira muri Amerika nyamara yari afite ibyangombwa byemewe. Biteganyijwe ko uyu musifuzi w’imyaka 34 asubira iwabo muri Somalia kuri uyu wa Kabiri. 

Omar Abdulkadir yakuwe mu basifuzi bazayobora imikino y’Igikombe cy’Isi kuko yangiwe kwinjira muri Amerika

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA