Nyamasheke: Bagiye kumusaka inzoga zitujuje ubuziranenge bamusangana n’udupfunyika 27 tw’urumogi
umutekano

Nyamasheke: Bagiye kumusaka inzoga zitujuje ubuziranenge bamusangana n’udupfunyika 27 tw’urumogi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 25, 2026


Ngendahimana Aphrodice w’imyaka 62 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nyanza, Akagari ka
Nyarusange,Umurenge wa Bushekeri,Akarere ka Nyamasheke wakekwagaho guhindura urugorwe
akabari ahacururiza inzoga zitujuje ubuziranenge,ubuyobozi bw’Umurenge bwagiye kumusaka buri kumwe n’inzego z’umutekano bumusangana Litiro 60 zazo anafatanwa udupfunyika 27 tw’urumogi, bikekwa ko avangamo ngo zirusheho gukara.

Umwe mu bari muri iki gikorwa cyo kumusaka, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru yatanzwe n’abaturage agaragaza ko ubusanzwe yakekwagaho guhindura urugo rwe akabari kandi ahabana n’umuryango, akahengera inzoga zitujuje ubuziranenge akanazihacuririza.

Ati: “Twagiyeyo kumusaka kuko hari abaturage bamukurikiraniraga hafi baduha amakuru nyuma
y’aho bagaragaje impungenge z’umutekano muke umuryango we uterwa n’uku guhindura akabari
inzu ubamo, abanywa izi nzoga n’abandi baturage bakeka ko mu byo avangamo harimo n’urumogi bitewe n’uburyo zangizaga abazinyoye, bamwe bakaharwanira.’’

Arakomeza ati: “Nk’uko abaturage baduhaye amakuru babivugaga ko mu byo avangamo,uretse
igitubura gikoreshwa mu gukora amandazi n’imigati, hashobora kuba harimo n’urumogi, koko
twabaye tukimusaka izo nzoga,tumaze kubona Litiro 60 tugishakisha niba nta zindi yaba yahishe
kure, tugwa ku dupfunyika 27 tw’urumogi,atubwira ko arucuruza ukwarwo.’’

Avuga ko uwo mugabo yahise atabwa muri yombi, izi nzoga ziramenwa, abaturage bakoreshwa
inama bihanangirizwa guhindura utubari ingo batuyemo no kwengeramo inzoga nk’izi zangiza ubuzima bwabo kuko bihanwa n’amategeko. Bibukijwe ko kandi aho baketse ukora nk’ibi bajya batungira
agatoki ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri,Harindintwali Jean Paul, avuga ko
uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB),Sitasiyo ya Ruharambuga ngo abikurikiranweho, inzoga zikamenwa, akemeza ko n’uzirebye uburyo zari zimeze, ibyo zikozemo n’umwanda wazo, atari izo
kunyobwa n’abantu.

Ati: “Mu by’ukuri isi inzoga zo kunyobwa n’abantu. N’utwo dupfunyika 27 tw’urumogi twamusanganye mu nzu, dusakamo izi nzoga, nubwo yatubwiye ko arucuruza ukwarwo, twanaketse ko yaba arushyiramo ngo zirusheho gukara cyane, kuko uburyo abaturage batubwiye zizengereza abazinyoye, ibizishyirwamo nta gushidikanya ko ari ibyica ubuzima.’’

Uwo muyobozi yasabye abaturage kwirinda gukora ibyaha nk’ibi byo guhindura ingo zabo utubari,ushaka gucuruza akabari akajya ahemewe, hacungiwe umutekano, bakirinda kwenga no gucuruza inzoga zibujijwe, bakanirinda kunywa no gucuruza urumogi kuko na byo bihanirwa.

Yanashimiye abaturage batanze amakuru, abasaba gukomereza aho, aho baketse ibikorwa byose
bibangamiye ubuzima n’ituze ryabo cyangwa rya bagenzi babo,bakabivuga kare bigakurikiranwa
bitaragira ubuzima bw’abantu byonona.

Yasatswe inzogo zitujuje ubuziranenga anasanganywa urumogi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA