UNESCO ikomeje gutanga amahugurwa  ku  bumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho
Ikoranabuhanga

UNESCO ikomeje gutanga amahugurwa  ku  bumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho

Imvaho Nshya

June 4, 2022

Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu rwego rwo guteza imbere  ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho, itegura amahugurwa ku bantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyeshuri, abarimu  bo  mu mashuri  y’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Kuva taliki 02-04 Kamena 2022  mu kigo “Creativity Lab” giherereye ku Kimihurura  mu Mujyi wa Kigali habereye amahugurwa  yibanze ku ikoranabuhanga ryo gukora robo (Robotics),  ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), gukora za porogaramu za mudasobwa “Coding” n’ ikoranabuhanga rya “3D Printing”.

Aya mahugurwa akaba yari yitabiriwe n’abantu 15 barimo abanyeshuri barangije za Kaminuza  ndetse n’abandi  batanga amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ruzibiza Samantha ubarizwa mu kigo “STES GROUP” gitanga amahugurwa ku rubyiruko ku bijyanye n’ikoranabuhanga  yatangaje ko aya mahugurwa abongerera ubumenyi  kuko hari ibyo bungutse mu ikoranabuhanga rigezweho.

Ruzibiza Samantha

Yakomeje avuga ko bajyaga bahugura urubyiruko ku rindi koranabuhanga ariko nk’ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) ndetse n’ikoranabuhanga rya “3D Printing” batabigiraga.

Ati: “ Bigiye kudufasha rero kuko ubu twungutse ubundi bumenyi  bityo abo tugiye kujya duhugura tubahe ubumenyi bushya.”

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU), Mutesa Albert atangaza  ko iyi Komisiyo ifite inshingano yo  kugeza ku  Banyarwanda   gahunda za UNESCO zitandukanye mu bijyanye n’uburezi, umuco, itumanaho n’ibindi.

Agaruka kuri  aya  mahugurwa  yavuze ko aje akurikira  andi yabaye mu bihe bitandukanye byose bikaba bigamije guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho, guhanga udushya n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU), Mutesa Albert

Akomeza avuga ko  bashishikariza  urubyiruko  kugira ngo  bafatanye mu kwitegura  guhangana  n’ejo hazaza kuko mu minsi iri imbere Isi  izaba ijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ati : “ Bagomba kuba biteguye rero kugira ngo  bazahangane ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi.”

Mutesa  avuga ko bahugura abantu batandukanye barimo abarangije za Kaminuza basanzwe  bafite ubumeyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga  ndetse ko hari n’igihe bahugura abakiri bato ubundi  bagafasha n’ abarimu babo bakabungura ubumenyi.

Ku kibazo cy’ibikoresho bikiri bike mu mashuri yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, Mutesa yavuze  ko ahenshi aya mashuri afitwe na Leta kuko bisaba ibikoresho byabugenewe kandi bihenze gusa avuga ko UNESCO hari ibikoresho itanga mu mashuri kandi bizakomeza mu rwego rwo kuzamura imyigishirize y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho.

Aya mahugurwa yabaye muri gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abakobwa mu ikoranabuhanga (International Girls in ICT Day) uba buri mwaka taliki 28 Mata. Uyu munsi washyizweho mu rwego gushyishikariza no gutinyura abagore gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Misako Ito, Umujyanama mu bijyanye  n’amakuru n’itumanaho mu Ishami rya UNESCO muri aka Karere k’Afurika  kagizwe n’ibihugu 13 yatangaje ko izi gahunda zose zigamije gufasha abakiri bato  cyane cyane abakobwa kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezweho.

Misako Ito

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA