Urukiko rwategetse ko umwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa apimwa DNA
Ubutabera

Urukiko rwategetse ko umwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa apimwa DNA

MUTETERAZINA SHIFAH

October 28, 2026

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umwana w’umuhanzikazi Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo apimwa uturemangingo ndangasano (DNA), runemeza ko Idrissa ahabwa amafoto menshi y’umwana nk’uko yabisabye.

Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo hasomwaga umwanzuro w’urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine, asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA ku mwana yibarutse, ndetse agahabwa uburenganzira bwo kumubona.

Umucamanza yavuze ko uruhande rwa Ishimwe Vestine rwemeye ibyo Idrissa yasabye, birimo guhabwa amafoto y’umwana no gukorwa kw’ibizamini bya DNA, hagamijwe kurengera inyungu z’umwana.

Yatangaje kandi ko Ishimwe Vestine yemeye ko hazafatwa ibipimo by’umwana witwa Ishimwe Nollah uri muri Canada, bikoherezwa i Kigali kugira ngo bigereranywe n’ibya Idrissa.

Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 48 y’Itegeko rigenga umuryango no ku bwumvikane bw’ababuranyi, rwemeza ko ikirego cya Idrissa gifite ishingiro, kandi ko afite uburenganzira ku mwana.

Idrissa Ouedraogo yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, asaba ko Ishimwe Vestine ategekwa kumwereka umwana no gukora ibizamini bya DNA mbere y’uko urubanza rwa gatanya rukomeza.

Vestine na Idrissa bashyinguranywe muri Nyakanga 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA