Abantu batatu bahitanywe n’impanuka y’indege nto za kajugujugu ebyiri zagonganiye mu kirere hafi y’ikibuga cy’indege kiri muri Leta ya Oregon, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Izi kajugujugu zirimo iya Robinson R22 na Airbus zagonganiye hafi y’ikibuga cy’indege cya McMinnville Municipal Airport ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2026.
BBC yatangaje ko nubwo hataratangazwa icyateye iyo mpanuka ariko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege za gisivili,(FAA) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza ku mpanuka z’ubwikorezi, (NTSB) bikomeje iperereza rigamije kumenya icyayiteye.
Imwe muri kajugujugu zakoze impanuka yari iya kompanyi ya Jerry Trimble Helicopters, ikora ibikorwa byo guhugura no kwigisha abantu gutwara kajugujugu, ikorera ku kibuga cy’indege cya McMinnville Municipal Airport, ndetse mu itangazo iyi kompanyi yashyize ahagaragara, yavuze ko ibabajwe cyane n’iyi mpanuka.
Iyi kompanyi yongeyeho ko iri gufatanya n’inzego ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka.
