USA: Havumbuwe imirambo y’imbwa zirenga 100 n’amashumi 600
Mu Mahanga

USA: Havumbuwe imirambo y’imbwa zirenga 100 n’amashumi 600

KAMALIZA AGNES

June 28, 2026

Abashinzwe iperereza muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) batangaje ko bavumbuye imirambo y’imbwa 117  bikekwa ko zishwe zirasiwe mu kigo zari zicumbitsemo cyita ku nyamanswa (Miranda’s Rescue Animal Sanctuary) kiri mu majyaruguru ya California.

Batangaje ko imbwa nyinshi muri izo zabonetse zifite ibikomere by’amasasu, ndetse ko bacukuye ahantu hatandukanye ku butaka bw’icyo kigo bavumbura amashumi (imirunga) imbwa zambara mu ijosi bigera kuri 600.

Iyi mirambo yavumbuwe ku wa 26 Kamena 2026, nyuma y’iperereza ryatangiye muri Mata 2026, nyuma y’uko habonetse amakuru arebana n’ihohoterwa rikorerwa inyamaswa.

Ubuyobozi bwari bumaze igihe bukora iperereza ku byaha bishobora kuba bifitanye isano n’iyicarubozo rikorerwa inyamaswa, nyuma y’aho inyamaswa amagana ziburiwe irengero muri icyo kigo.

Umuyobozi w’icyo kigo cyita ku nyamanswa, Shannon Miranda mbere yari yavuze ko amakuru avugwa ku kigo cye atari yo kandi atabanje kugenzurwa ariko nyuma y’uko havumbuwe iyo mirambo BBC yavuze ko ntacyo arongera gutangaza.

Ibitangazamakuru byo muri ako gace byatangaje ko iperereza ryatangiye nyuma y’uko umuturanyi waho yemeye ko yinjiye muri icyo kigo nta ruhushya abifitiye muri Mata, agacukura aho yakekaga ko hari imbwa zashyinguwe.

Iperereza ryagaragaje ko ikigo Miranda’s Rescue cyakiriye inyamaswa zigera kuri 900 kuva mu ntangiriro za 2025, ariko izo zatanze ngo zirererwe mu miryango ari 116 gusa izindi zikaba zaraburiwe irengero.

Mu mirambo y’imbwa 70 yakorewe isuzuma hifashishijwe imashini zabugenewe hari iyasanzwemo ibisigazwa by’amasasu, bituma abashinzwe iperereza bemeza ko imbwa nyinshi zishwe zirashwe.

Muri Amerika gukorera inyamaswa ibikorwa by’urugomo, kuzica binyuranyije n’amategeko n’ibindi bikorwa bibi kuri zo bifatwa n’icyaha iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu n’ihazabu y’amadolari ya Amerika 20 000.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA