Urukiko rwo muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) rwakatiye Karmelo Anthony igifungo cy’imyaka 35 nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubwicanyi yakoreye Austin Metcalf, amuteye icyuma mu gituza akamwica.
Austin Metcalf yari umunyeshuri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wakinaga umupira w’amaguru n’undi witwa track and field, wabaye ikimenyabose nyuma yo kwicirwa mu irushanwa ry’amashuri muri Texas mu 2025
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 9 Kamena 2026, nyuma y’uko abacamanza basanze Karmelo ari we wishe Austin mu gikorwa cyabereye mu marushanwa y’imikino y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yabaye muri Mata 2025.
Kubera ko Karmelo yari atarageza ku myaka y’ubukure igihe yakoraga icyo cyaha, ntiyashoboraga guhabwa igihano cy’urupfu.
Mbere y’uko urukiko rutangaza igihano, Karmelo yagaragaye yubitse umutwe asuka amarira. Mu buhamya bwatanzwe n’umuryango we, nyina, n’impanga ye Kala Hayes, basabye urukiko imbabazi, bavuga ko ababajwe cyane n’ibyo umuhungu wabo yakoze ariko kandi bazakomeza kumukunda.
Iperereza ryagaragaje ko Karmelo na Austin bagiranye amakimbirane ubwo bari mu ihema ryari ryashyizwe ahabereye irushanwa ry’imikino ngororamubiri, ari na bwo Karmelo yamutewe icyuma rimwe mu gituza, ibikomere byaje kumuviramo urupfu.
Abunganira Karmelo bavuze ko yakoze icyo gikorwa yirwanaho, bavuga ko Austin yari yashatse kumukura muri iryo hema akoresheje imbaraga. Icyakora, urukiko ntirwemeye iyo ngingo, rumuhamya icyaha cy’ubwicanyi.
Karmelo Anthony yatawe muri yombi ku wa 2 Mata 2025, nyuma gato y’aho Austin Metcalf yiciwe muri iryo rushanwa ry’imikino.
Yanditswe na Niyirora Théogène