Uwicyeza Pamela yishimiye gufatanya n’umugabo we kwamamariza TECNO
Imyidagaduro

Uwicyeza Pamela yishimiye gufatanya n’umugabo we kwamamariza TECNO

MUTETERAZINA SHIFAH

May 9, 2024

Uwicyeza Pamela wamenyekaye cyane ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya miss Rwanda 2019, akaba n’umugore w’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yavuze ko buri gikorwa akoze afatanyije n’umugabo we kigenda neza kurushaho.

Yabitangaje ku mugoroba wa tariki 08 Gicurasi 2024, ubwo hamurikwaga telefone nshya za TECNO Cammon 30 Series, we n’umugabo we bahawe ikiraka cy’uko bazazimenyekanisha (Brand Ambassadors).

Ubwo yari abajijwe uko yiyumva nyuma y’uko agiye gukorana n’umugabo we, Pamela yasubije ko abyishimiye cyane kandi ko bitangaje ariko yizera ko bizagenda neza.

Ati: “Biratangaje kandi birashimishije, kuko buri cyose dukoze dufatanyije bingwa neza kandi bikanatungana kurushaho.”

Ibi kandi abihurizaho na The Ben, kuko na we ahamya ko kuba bagiye gukorana, abifata nk’umugisha w’Imana kandi bimushimishije cyane.

The Ben avuga ko amasezerano yasinyanye na TECNO ntaho amubangamiye, kuko gukorana bisa nko kwikorera cyane ko atari ubwa mbere bakoranye.

Ati: “Gukorana na TECNO kuri njye bisa nko kwikorera, kuko niba isanzwe itanga serivisi ku Banyarwanda zikabagirira akamaro, ku mafaranga make kandi zifite ubuziranenge, ni ibintu bitagerereranywa. Nishimiye kuba umwe mu babamenyesha ko izo serivisi zihari kandi ntaho amazeserano ambangamiye. Ntabwo TECNO imfata, uretse no kuyamamariza ndanayikoresha ndi umunyamuryango wayo, telefone zayo ndazikoresha.”

Umukozi  wa TECNO ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga (Project Manager) Rukundo Clever, yavuze ko bishimiye gukorana na The Ben na Pamela, kuko ari umuryango ukunzwe mu Rwanda, kandi kuba babafite nk’umuryango umwe ari amahirwe akomeye.

Ati: “The Ben na Pamela ni abantu bakunzwe cyane mu Rwanda, kandi tujya guhitamo abantu twarebye abantu bakunzwe kandi baberwa n’ifoto, ikindi bafite ubunyamwuga, tubona bujuje ibyo twifuzaga, kandi igihe cyose habaye ikibazo ntabwo natwe twabatererana kuko natwe twaba turi kumwe muri icyo kibazo.” 

Biteganyijwe ko ayo masezerano y’imikoranire azamara amezi ane, aho bazajya bamenyekanisha ibikoresho bya TECNO Camon 30 series zirimo ubwoko butatu butandukanye bwa telefone nshya, basobanurira ababakunda ubwiza bwa byo.

Uretse aya masezerano basinye bari kumwe nk’umugore n’umugabo, The Ben na Pamela si ubwa mbere bayasinye kuko buri wese muri bo yigeze kuyasinya.

The Ben yaherukaga gusinyana amaseranao nk’aya na Tecno mu 2020, mu gihe Pamela yayaherukaga kuyasinya mu 2022, ari na bwo bwa mbere bari bakoranye akazi nk’aka.

Ni amasezerano impande zombi zitifuje gutangaza amafaranga yumvikanyweho, gusa bakemeza ko gukorana kwabo byarenze imikoranire, ahubwo byabaye nk’umuryango.

Uretse ibi, The Ben yahishuye ko bitarenze uyu mwaka muri uku kwezi azashyira ahagaragara umuzingo we, ariko uzabanzirizwa n’indirimbo zitandukanye zirimo izo ari wenyine n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA