Abantu bagera kuri 32 bamaze kwitaba Imana mu gihe abarenga 700 bakomerekeye mu mitingito ibiri ikomeye yibasiye Venezuela ku wa 24 Kamena 2026, ikangiza bikomeye inyubako n’ibikorwa remzo mu Murwa Mukuru Caracas no mu bindi bice by’iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo.
Nk’uko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukurikirana ibikorwa by’imitingito (USGS) kibitangaza, umutingito wa mbere wari ufite ubukana (magnitude) bwa 7.2 wabereye mu burengerazuba bwa Caracas, ukurikirwa n’undi wa ufite ubukana wa 7.5 wabaye nyuma y’umunota umwe gusa.
Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodriguez, yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu hose nyuma y’iki kiza, avuga ko intara ya La Guaira iri mu zibasiwe cyane aho inyubako nyinshi zasenyutse mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje.
Delcy Rodriguez yavuze ko kugeza ubu abantu barenga 700 bamaze kugezwa kwa muganga, anongeraho ko umubare w’abahitanywe n’iki kiza ushobora kwiyongera uko abatabazi bakomeza gushakisha abakiri munsi y’ibirundo by’inyubako zasenyutse.
Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Simon Bolivar giherereye i Caracas cyafunzwe by’agateganyo kubera ibyangiritse cyatewe n’iyi mitingito, mu gihe ibigo by’indege birimo Copa Airlines, Avianca na LATAM byahagaritse ingendo zimwe na zimwe zerekezaga muri Venezuela.
Minisiteri y’Uburezi muri Venezuela yatangaje ko amashuri yose afunzwe by’agateganyo, aho amwe muri yo azakoreshwa nk’ahantu ho kwakirira abaturage bataye ingo zabo.
Ibihugu byinshi birimo Espagne, Chile, USA, Pakistan, Australia na Cuba byohereje ubutumwa bwo kwifatanya na Venezuela ndetse bimwe bitangaza ko byiteguye gutanga ubufasha bwihuse.
Abahanga mu by’imiterere y’isi bavuga ko kuba iyi mitingito yabereye hafi y’ubutaka ari byo byatumye yangiza byinshi kandi ikagira ingaruka zikomeye ku baturage. USGS yatangaje ko hashobora kubaho ibyangiritse byinshi ndetse n’iyongera ry’umubare w’abapfa n’abakomereka.
Kugeza ubu, ibikorwa byo gutabara no gushakisha abarokotse birakomeje mu bice byinshi byibasiwe, cyane cyane muri La Guaira no mu Murwa Mukuru Caracas, mu gihe abaturage basabwe gukomeza kuba maso kubera indi mitingito ishobora gukurikiraho.


Yanditswe na NIYIRORA Théogène