Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi “FIVB” taliki 16 Nzeri 2021 ryahaye u Rwanda igihano cyo kumara amezi 6 rutagaragara mu bikorwa bitandukanye by’umukino wa Volleyball kubera gukinisha abakinnyi 4 bakomoka muri Brazil mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mikino y’Afurika mu bagore “CAVB Women’s African Nations Championship 2021” yabereye mu Rwanda kuva taliki 12 kugeza 20 Nzeri 2021.
Ku wa Gatatu taliki 16 Werurwe 2022 nyuma y’uko amezi 6 ashize, FIVB yashyize ahagaragara itangazo ryerekana ko u Rwanda rwaciwe amande agera kuri miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda na ho abakinnyi Aline Aparecida Siqueira, Tainá Caroline Apolinario, Mariana Ferreira da Silva Barreto na Moreira Gomes Bianca bahabwa igihano cy’amezi 10 batagarara mu bikorwa byose by’umukino wa Volleyball, cyatangiye taliki 16 Nzeri 2021 kizarangira 16 Nyakanga 2022.
Kubera aya makosa yakozwe, Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jean de Dieu “Jado Castar” yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira gukoresha impapuro mpimbano gusa muri Werurwe 2022 igihano cyarorohejwe kiba amezi 8.
Iyi mikino y’Afurika yari igamije gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ikipe y’u Rwanda mu bagore yari mu itsinda A ririmo ikipe y’u Rwanda, Maroc, Nigeria na Senegal na ho itsinda B rikabamo Cameroun, Kenya, Tunisia, RDC n’u Burundi.
Ubwo iyi mikino yari igeze ku munsi wa 4, taliki 16 Nzeri 2021, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Senegal n’u Rwanda warahagaritswe nyuma y’uko Nigeria yari yatanze ikirego ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi badafite ibyangombwa byuzuye. Ikipe y’u Rwanda ikaba yari yamaze no kubona itike ya ½ cy’irangiza.
Ikipe ya Cameroun ni yo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Kenya amaseti 3-1 (25-21,25-23,15-25 na 25-23).
