Kuri uyu wa Kane taliki 09 Kamena 2022, abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse na bamwe mu bafana b’ikipe ya REG VC basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi ibihumbi 250 bazize Jenoside bahashyinguye.
Ikipe ya REG VC bageze ku rwibutso bashyize indabo ku mva nyuma batambagizwa ibice bigize uru rwibutso aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Perezida w’ikipe ya REG VC, Zawadi Geoffrey yasabye abakinnyi ba REG VC kwigira kuri aya mateka bakubaka igihugu kizira amacakubiri kugira ngo Jenoside itazongera kuba ukundi.
Iyi kipe ya REG VC, taliki 05 Kamena 2022 yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo by’umwihariko abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi muri rusange bakundaga umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Volleyball Genocide Memorial Tournament 2022”.
Iri rushanwa ryari ryabereye mu Karere ka Huye na Gisagara taliki 04 na 05 Kamena 2022.















