Volleyball:  Ikipe ya REG VC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali  ku Gisozi

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Volleyball: Ikipe ya REG VC yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Imvaho Nshya

June 9, 2022

Kuri uyu wa Kane taliki 09 Kamena 2022, abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse na bamwe mu bafana b’ikipe ya REG VC basuye Urwibutso rwa Jenoside  rwa Kigali ruherereye ku Gisozi  mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi ibihumbi 250 bazize Jenoside  bahashyinguye.

Ikipe ya REG VC bageze ku rwibutso bashyize indabo ku mva  nyuma batambagizwa ibice bigize uru rwibutso aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Perezida w’ikipe ya REG VC, Zawadi Geoffrey yasabye abakinnyi ba REG VC  kwigira kuri aya mateka bakubaka  igihugu kizira amacakubiri kugira ngo  Jenoside itazongera kuba ukundi.

Iyi kipe ya REG VC, taliki 05 Kamena 2022 yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo by’umwihariko abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi muri rusange bakundaga umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Volleyball Genocide Memorial Tournament 2022”.

Iri rushanwa ryari ryabereye mu Karere ka Huye na Gisagara taliki 04 na 05 Kamena 2022.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA