Volleyball: U Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore
Amakuru

Volleyball: U Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore

SHEMA IVAN

September 4, 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yabuze amahirwe yo kwegukana umudali w’Umuringa mu Gikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindwa n’iya Cameroun amaseti 3-0. Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Nzeri 2026 i Nairobi Kenya.

Aya makipe yagiye gukina uyu mukino nyuma yo gutsindirwa muri ½, aho u Rwanda rwatsinzwe na Misiri, mu gihe Cameroun yatsinzwe na Kenya.

U Rwanda rwatangiye nabi umukino rutsindwa amanota menshi, iseti ya mbere yarangiye na Cameroun yatsinze amanota 25 kuri 17 y’u Rwanda.

Iyi kipe yakomeje gukina neza irusha cyane u Rwanda rwagaragaza imbaraga nke mu mikinire yarwo itsinda iseti ya kabiri n’iya gatatu mu buryo bworoshye, aho iya kabiri yari 25-16 mu gihe iya gatatu yayitsinze ku manota 25 kuri 19 y’u Rwanda.

Umukino warangiye Cameroun yatsinze u Rwanda amaseti 3-0 (25-17, 25-16, 25-19) yegukana umudali wa Bronze mu gikombe cya Afurika cya 2026.

Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane, runanirwa gukora amateka yo kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2027, ndetse no gukina Imikino ya Olempike izabera mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2028.

Ni inshuro ya Kabiri yikurikiranya Cameroun yegukanye umudali w’Umuringa itsinze u Rwanda, dore ko byaherukaga mu 2023, icyo gihe irushanwa ryari ryabereye iwabo mu mujyi wa Yaoundé.

Uyu mwaka, Ikipe y’Igihugu yageze mu makipe ane meza nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda, aho yasoreje ku mwanya wa mbere mu Itsinda D yarimo na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Mu mikino y’amatsinda, u Rwanda rwatangiye rutsinda Algeria amaseti 3-0, rukomereza ku ntsinzi y’u Burundi na yo y’amaseti 3-0, mbere yo gutsinda RDC amaseti 3-0. Misiri yegukanye Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 3-0 (25–22, 25–15, 25–15).

Cameroun yatsinze u Rwanda amaseti 3-0
U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kane mu Gikombe cya Afurika nyuma yo kuwusorezaho mu 2023

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA