Volleyball: U Rwanda rwihanije u Burundi mu Gikombe cya Afurika
Amakuru

Volleyball: U Rwanda rwihanije u Burundi mu Gikombe cya Afurika

SHEMA IVAN

August 27, 2026

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yatsinze iy’u Burundi amaseti 3-0, isoza imikino yo mu Itsinda D idatsinzwe n’umwe ndetse itakisha itike ya 1/8 mu Gikombe cya Afurika.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, muri Ulinzi Complex Hall y’i Nairobi muri Kenya ahari kubera iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika.

Muri uyu mukino wamaze isaha imwe, u Rwanda rwatangiye neza iseti ya mbere, rutsinda u Burundi amanota menshi, irangira ruyitsinze ku manota 25-06.

Abanyarwandakazi bakomeje gukina neza mu iseti ya kabiri, bayitwara ku manota 25-11, mbere yo gusoza umukino batsinda iseti ya gatatu ku manota 25-13.

Iyi ntsinzi yasize u Rwanda rusoreje ku mwanya wa mbere mu Itsinda D, nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari itatu rwakinnye harimo uwa Algeria yatsinze amaseti 3-0, runatsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amaseti 3-0.

Muri 1/8 u Rwanda ruzahura n’ikipe ya nyuma [ya kane] mu Itsinda B, aho ishobora kuba Sénégal cyangwa Burkina Faso.

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yageze muri 1/8 idatsinzwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA