Urukiko rw’ibanza rwa Kicukiro rwakatiye Umuhanzi Uworizagwira Florien, wamamaye nka Yampano iminsi 30 y’agateganyo y’igifungo nyuma yuko rusanze ibyaha 3 muri 6 yakekwagaho bifitiwe ibimenyetso bifatika mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 09 Kamena 2026.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwakatiye uyu mugabo gufungwa Iminsi 30 mu Igororero rya Nyarugenge riri mu Murenge wa Mageragere nyuma y’uko rusuzumye ikirego cy’ubushinjacyaha ndetse n’uko Yampano yireguye.
Impamvu urukiko rwashingiyeho ni uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kunywa urumogi no kwangiza ikintu cy’undi bifitiwe impamvu zihagije zo gukekaho Yampano ibyo byaha.
Icyaha cyo gukoresha ibikangisho, icyaha cy’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi ndetse no gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko nta mpamvu zikomeye zigaragazwa.
Yampano yari yasabye ko yafungurwa kubera imbabazi yahawe n’umugore we Diane ariko urukiko rusanga izo mbabazi nta shingiro zifite bityo ntizashingiweho.
Ibyaha byose Yampano yari akurikiranyweho birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.
Mbere yuko urubanza rutangira Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yari yavuze ko Ikirego bacyakiriye ku wa 11 Gicurasi 2026 kandi iperereza ryahise ritangira.
Ku ikubitiro ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye Yampano yagiye akubita uwo yitaga umugore (ariko babana batarasezeranye) ndetse akamena na telefone ze, ndetse yamara gukora ibyo byose agahita amufungirana mu nzu kugira ngo atagira aho ajya kumurega.
Ni iperereza ryagaragaje kandi ko Yampano yakubise uwo yitaga umugore we akamuruma izuru ndetse akagerakaho amagambo mabi cyane agaragaza ivangura.
Ibi byose akaba yarabikoraga amaze kunywa ibiyobyabwenge.Iperereza ryagaragaje ko iyo Yampano yabaga amaze kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, mu bihe bitandukanye yakubitaga umugore we, akanamubwira ko azamwica, ndetse aza no kubigeregeza ubwo yamugongesheje imodoka ari kuri moto, yikubita hasi arakomereka cyane.
Nyuma yo kugonga umugore we, abonye ko agiye kumurega, yahise atoroka akomeza gushakishwa, ariko amaze kubona ko nta maherezo azafatwa, yahisemo kwitaba.
